Padiri Nahimana Thomas kubera ipfunwe n’ikimwaro cy’italiki yatanze yo kuwa 31 Ukuboza 2020,yahamirizaga ko nihaboneka ibihamya ko Nyakubahwa Perezida w’uRwanda akiriho azmera ko ari umunyabinyoma ,yabuze icyo avuga acura amatangazo y’urupfu.
Padiri Nahimana Thomas uzwiho guhimba ibinyoma kugira ngo arye amafaranga y’abanyarwanda baba hanze,muri iyi minsi niwe wari wihariye imbuga nkoranyambaga za Youtube n’izindi zisanzwe zizwi ko ziha amafaranga abazikoreshya cyane,mu kinyoma yakunze kugurishya cyo kuvuga ko Umukuru w’uRwanda Nyakubahwa Paul Kagame atakiriho,ndetse yatanze n’italiki yo kuwa 31 Ukuboza ko nihaboneka ibihamya by’uko ariho Padiri atazasubira ku mbuga nkoranyambaga azahita asezera.
Mu rwego rwo kubura icyo avuga kuko yasanze bose baramutahuye,yahisemo gutangaza ko yagonzwe n’imodoka abinyujije kuri mugenzi we Twagiramungu Faustin Rukokoma,maze nawe abinyuza k’urukuta rwe rwa Twitter,nubwo Twagiramungu yamubitse ntiyavuze igihe Guverinoma ikorera mu buhungiro izashyiriraho undi mukuru w’igihugu,mu gihe Sylivia Mukankiko witwa ko ari Umuvugizi wa Guverinoma ye nawe yaruciye akarumira.
Si ubwambere uyu mu Padiri ariye amafaranga y’abanyarwanda baba hanze dore ko yigeze akusanya ibihumbi 300 by’idorari avuga ko agiye kwiyamamaza kuba Perezida mu Rwanda yagera iNayilobi akiryamira ku kibuga cy’indege ,aho yavugaga ko yimwe viza yo gusubira mu gihugu,kandi nta munyarwanda utaha iwabo usaba viza.
Benshi bategereje niba Rukokoma azavuga ko Padiri Nahimana yazutse dore ko kugeza ubu babuze uko basohoka muri icyo kinyoma kandi na Nahimana ubwe,bikaba byamuyobeye uburyo azagaruka akabeshya imbaga y’abanyarwanda.
Ubwanditsi