Perezida wa Kenya William Ruto ari muruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, aho byitezwe ko aba bakuru b’ibihugu byombi bari bushakire hamwe igisubizo kirambye cy’umutekano w’ igihugu gituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,imaze iminsi ihanganye n’inyeshyamba za M23
Mu kiganiro n’abanyamakuru aba Baperezida bombi bakoze,bavuze ko mu mezi make ashize ibintu byari bitangiye kuba byiza.
Perezida Ruto yagize ati:”Mu kwezi gushize,hagaragaye impinduka nziza nyinshi ku byerekeye ibibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Turi gukorana kugira ngo duhe umutekano agace (Uburasirazuba bwa RDC) kugira ngo DRC izakore amatora mu mutekano.”
Perezida Ruto yavuze ko EAC yafashe umwanzuro wo gukemura iki kibazo cy’umunyamuryango wayo.
Yagize ati “Umuryango wa EAC wafashe umwanzuro ko ugomba gufata iya mbere mu gukemura ibibazo by’uburasirazuba bwa Congo, by’umwihariko nyuma y’uko Congo ibaye umunyamuryango wa EAC.”
Perezida Kagame nawe kuri iki kibazo yavuze ko mu byumweru bike mutekano wari utangiye kuboneka ariko icy’ingenzi ari ugukomeza gushaka uko ikibazo cyakemuka burundu.
Ati “Nizere ko twabona igisubizo, abo hanze bakaza gushyigikira ibyo abayobozi ba Africa bakora, bagafasha aho kwivanga mu byo bakeka ko byaba ibisubizo.
Yakomeje avuga ko hari byinshi byo gukora kugira ngo haboneke igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano muke muri kariya gace.
Perezida Kagame yatangaje ko umubano w’u Rwanda na Kenya ari uwa kera, ukaba wongeye gushimangirwa n’uru ruzinduko rwa Perezida Ruto.
Perezida Ruto yatangaje ko mu biganiro yagiranye n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, bagarutse ku buryo bwo gushyiraho umuyoboro w’itumanaho uzafasha ibihugu byombi ndetse n’ibyo mu Karere koroshya ubuhahirane.
Perezida William Ruto yashimiye Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange bamwakiranye urugwiro we n’abamuherekeje. Yagaragaje ko uru ruzinduko rudashingiye ku ngingo zirebana n’umubano w’ibihugu byombi gusa ahubwo runareba ku ngingo zigaruka ku Mugabane wa Afurika muri rusange
Nyuma y’ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi, byakurikiwe n’ isinywa ry’amasezerano hagati y’ibihugu byombi, arimo ajyanye n’ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi, guteza imbere urubyiruko n’ubuhinzi.
Uwineza Adeline