Guverinoma y’u Rwanda, iri gutegura inyigisho zihariye ku bantu bose bazajya barangiza ibihano ku byaha bya Geniside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imbere y’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite ejo kwa 23 Gicurasi 2023, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mbonera gihugu, yavuze ko iri gutegura inyigisho zihariye zizajya zihabwa abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe kubategura kongera kwinjira mu muryango Nyarwanda.
Aba, ngo bazajya babanza kunyuzwa mu ngando kugirango bahabwe inyigisho ku bumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, Uburere mboneragihugu n’izindi gahunda za GuvErinoma y’u Rwanda, zifitiye Igihugu n’Umuryango Nyarwanda akamaro.
Dr Bizimana Jean Damascene Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mbonera gihugu , yabwiye Abadepie ko muri ibi bihe, hari kunozwa uburyo buzakoreshwa mu kwigisha abazaba barangije igihano ndetse ko hazabaho umwihariko mu nyigisho bari bazahabwa .
Ati “ Amasomo waha abakozi bo mu bigo cyangwa se muri za Minisiteri, ntabwo ariyo waha umuntu umaze imyaka 25 afunze. Uwo muntu akwiye kumenya aho igihugu kigeze, uko kiyubatse ,ibibazo gifite n’ibyiza gifite .Ubu turi gutegura inyigisho zijyanye n’uwo mwihariko ari nako tureba uko byazakorwa dufatanyije n’izindi nzego z’Igihugu.”
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mbonera gihugu, ivuga ko abagifunzwe kubera icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ,babarirwa mu bihumbi makumyabiri(20.000) muri za gereza z’u Rwanda zitandukanye, biganjemo abatarigeze basaba imbabazi ku byo bakoze bakatiwe imyaka 25 na 30 cyangwa burundu.
Claude HATEGEKIMAN
Rwandatribune.com