Ikigo PAN- African, Umuja Insitute (IP – Umuja) giheruka gukora ubushakashatsi ku mukandika ufite amahirwe yo gutorerwa kuyobora igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, maze gitangaza ko Moise Katumbi ariwe ufite amahirwe menshi yo kwegukana uwo mwanya.
Ni ubushakashatsi bwashizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Ukuboza 2023, aho Kiriya kigo cyahise gitangaza ko umukandida Moïse Katumbi ko ariwe uzegukana intsinzi muri ariya Matora asigaranye iminsi ibiri ngo abe, ku majwi 69.2%, mu gihe Perezida Félix Tshisekedi, we cyamuhaye amajwi angana na 18.3%, aho yaje akurikira Moïse Katumbi.
Martin Fayulu, waje ku mwanya wa Gatatu, yahawe amajwi 10.4% , naho Dr Denis Mukwege we ahabwa zero n’ibice birindwi(0.7%. Abandi bose bagiye munsi yazero.
Iki kigo cyakoze ubu bushashashatsi gishingiye ahanini ku bwitabire bw’abantu uko bagiye bitabira bariya bakandida mu gihe biyamamazaga.
Moïse Katumbi, yagiye agaragaza ko ariwe witabiriwe n’abantu benshi mu Ntara zose, bigeze mu cyahoze ari Katanga ho birenza urugero, mu gihe Tshisekedi we abamwitabiriye bose bazaga ku gitutu cya bashinzwe umutekano.
Tubibutse ko Moïse Katumbi yabaye Guverineri w’Intara w’icyahoze cyitwa Katanga.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com