Guhera ejo ku 22 Werurwe 2023, Nicolas Sarkozy wigeze kuba Perezida w’Ubufaransa ari mu rugendo rutunguranye rugomba kumara iminsi ibiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ikinyamakuru Africa Intelligence, Kivuga ko Nicolas Salkozy yagiye muri iki gihugu mu rwego rwo kugirana ibiganiro na bamwe mu bayobozi ba DRC barimo Perezida Tshisekdi, hagamijwe kwiga uko amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na DRC yacyemuka.
Africa intelligence ,ikomeza ivuga ko icyifuzo cya Nicolas Salkozy, ari ugusaba Abayobozi ba DRC kugirana ibiganiro bya Politki n’u Rwanda ,nk’izira iboneye yo gukemura amakimbirane akomeje gufata indi ntera hagati y’Ibihugu byombi.
K’urundi ruhande ariko, bamwe mu batagetsi ba DRC nti bishyimiye uru rugendo.
Tina Salama Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, yatangaje ko urugendo rwa Nicolas Salkozy nta ruhare ntaho ruhuriye n’ubushake cyangwa ubusabe bwa Perezida Tshisekedi ndetse ko nta ruhare yabigizemo .
Tina Salama, Yongeyeho ko nta mushinga DRC ifite wo kugirana ibiganiro n’u Rwanda ashinja gutera inkunga ndetse ko batiteguye kwemera ibyifuzo bya Nicola Salkozy kuri iyi ngingo.
Ati:” Nta mushinga wo kugirana ibiganiro n’u Rwanda rwateye igihugu cyacu DRC ifite kandi nta n’ubwo DRC yitegeguye kumva ibyifuzo bya Zlkozy kuri iyi ngingo.”
Akomeza avuga ko ubutumwa Nicolas Salkozy yazanye muri DRC ,atari amahitamo ye ahubwo ko ari intumwa ya Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa.
Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi avuga ko DRC izakomeza kugendera ku bikubiye mu myanzuro ya Nairobi na Luanda ndetse bategereje ko Akanma ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi kafatira u Rwanda ibihano hashingiwe ku byegeranyo birushinja gutera inkunga M23.
Andi makuru, avuga ko biteganyijwe ko Nicola Salkozy araza kugirana ibiganiro na bamwe mu bayobozi ba DRC barimo na Perezida Felix Tshisekedi.
Bazarorere kwiyunga n’uRwanda!!!!inabi batugiriye kuva mu 1990 bakongeraho gushyigikira interahamwe na bugingo n’ubu ugirango twe se twarabyibagiwe?