Inteko nshingamategeko ya DRC, ivuga ko iri kwiga umushinga wo kuvugurura itegeko rigena ubwenegihugu bwa DRC mu kiswe”Congolite” ndetse ko rishobora kuzagenderwaho kugirango umuntu abe yakwemererwa kuyobora DRC.
Iri tegeko rivuga ko umuntu wese udakomoka ku babyeyi bombi b’Abanye congo ,atazajya yemerwa kujya mu myanya y’ingezo zishinzwe kuyobora igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo.
Abaharanira ko butabera bugera kuri bose bibumbiye muri Asosiyasiyo izwi nka ACAJ(L’Association Congolaise pour l’Accès à la Justice”), barwanyije uyu mushinga wa”Congolite” ,bavuga ko ushobora kuzamura umwuka w’amacakubiri n’amakimbirane mu Banye congo cyane cyane muri ibi bihe igihugu kidahagaze neza ku birebana n’umutekano.
Georges Kapiamba Umuyobozi wa Asosiyasiyo ACAJ ,avuga ko Inteko nshingamategeko ya DRC itagakwiye kuba ishyira imbere uyu mushinga, ahubwo ko yagakwiye kuba ishyira imbaraga nyinshi mu gushaka ibisubizo ku bindi bibazo by’ingutu by’ugarije DRC.
Ati:” Ndasaba Abadepite gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo ku bibazo by’ingutu byugarije igihugu birimo ,umutekano n’amahoro mu burasirazuba mu ntara za Kivu ,Ituri na Mai Ndombe muri teritwari ya Kwamount , gutegura amatora y’umukuru w’igihugu agakorwa binyuze mu mucyo nta n’umwe uhejwe , kwita ku mibereho myiza y’abaturage ,kurwanya ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu aho kwiga imishinga idafite icyo imariye Abanye congo, ahubwo ishobora guteza amakimbirane , umwiryane no kongera umwuka w’Amacakubiri hagati yabo .”
Yakomeje avuga ko kugira umubyeyi umwe w’umunye Congo bitabuza umuntu gukorera igihugu, ngo kuko hari abantu benshi nkabo ku Isi, bakoreye ndetse bitangira ibihugu byabo .
K’urundi ruhande, abayoboke ba Moise Katumbi wamaze gutangaza ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyije muri DR mu mpereza z’uyu mwaka , batangiye kurwanya uwo mushinga abavuga ko ari umugambi wa Perezida Felix Tshisekedi n’abambari be, ugamije kurwanya umukandida wabo Moise Katumbi ufite Nyina w’Umunye congo na Se umubyara w’Umuyahudi ufite inkomoko ku birwa by’Abagereki bizwi nka”Rhodes”.