Ubwonko bwacu ni ikintu cy’ingenzi mu mubiri wacu kuko burya nta kintu na kimwe wakora udafite ubwonko cyangwa wakora mu gihe budakora neza. Ibi bisobanuye ko haba ubwenge cyangwa ibitekerezo byose tugira bikorwa n’ubwonko ndetse ni nabwo buyobora imikorere y’umubiri wacu wose.
Ubwonko bw’umuntu mukuru burya bupima kugeza ku kiro n’igice (1.5kg) ni ukuvuga hafi 2% by’uburemere bw’umubiri wose nyamara bugakoresha 20% by’ingufu zose umubiri ukoresha
Bukoresha ingufu zingana n’izikoreshwa n’itara rya watts 10, kandi burya mu bibugize, 80% ni amazi
Kuva umwana avutse kugeza umwana agejeje imyaka 5 ubwonko buba bukura ndetse bunakora cyane kurenza mu bihe bindi.
Uturemangingo two mu bwonko kimwe n’uturandaryi twaho ntibijya byisana. Ndetse n’iyo bipfuye ntibisimburwa.
Nubwo buri mu mutwe ariko ntaho buhurira n’amagufa akoze umutwe ahubwo bukikijwe n’amatembabuzi azwi nka cerebrospinal fluid
Ubushakashatsi bugaragaza ko ubushobozi bwo kubika ibintu bugera kuri Terabyte 10 (ubwo ni Gigabyte 10,000).
Ubusanzwe bugizwe n’ibice 3 by’ingenzi aribyo cerebrum, cerebellum na brain stem ariyo ikomeza igera mu rutirigongoubwonko
Ubwonko bugizwe n’ibice 3 by’ingenzi aribyo: Gutekereza, amarangamutima hamwe n’ibyiyumviro bibera mu gace k’ubwonko ka cerebrum
Imikorere y’ingingo z’umubiri, uburinganire byo biyoborwa n’agace ka cerebellum
Agace ka brain stem ko akamaro kako ni uguhuza ubwonko n’urutirigongo ndetse kayobora imikorere idakenera ubushake nko gutera k’umutima, guhumeka n’indi
Ubwonko bugizwe n’ ibice 2; igitangaje ni uko igice cy’iburyo kiyobora ibice by’umubiri by’ibumoso naho icy’iburyo kikayobora imikorere y’ibice by’umubiri by’ibumoso
Ubwonko kandi ni bwo buyobora utundi turandaryi turenga za miliyari tujyana ubutumwa mu bice byose by’umubiri.
Ku bwonko hashamikiyeho imyakura 12. Iyo myakura akamaro kayo ni ugutuma umutima ukora, hakora ibyiyumviro n’imikorere y’imikaya yo mu maso.
Uwineza Adeline