Nyuma y’uko ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori bizamutse aho Litiro ya Mazutu yageze mu 1 503 Frw na Lisansi ikagera mu 1460 Frw, Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye impamvu yatumye ibi biciro bizamuka.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, avuga ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse kuri iki kigero ariko byari kuzamuka kurenza uku kuko Leta hari amafaranga yashyizemo mu rwego rwo gutuma bidahungabanya ibiciro ku masoko.
Yavuze ko iyo Leta itagira icyo yigomwa, ibi biciro byari kuzamukaho amafaranga agera muri 200 Frw kuri buri Litiro yaba iya Lisansi cyangwa iya mazutu.
Yagize ati “Mazutu yazamutseho amafaranga 135 aho kugira ngo ibe yazamutseho amafaranga 351 naho lisansi yo izamukeho amafaranga 101 aho kugira ngo ibe yazamutseho amafaranga 317.”
Yavuze ko muri aya mezi abiri ni ukuvuga ukwa Gatandatu n’ukwa Karindwi, Leta izashyira nkunganire muri ibi biciro, ingana na Miliyoni 14,4 Frw.
Agaragaza impamvu y’izamuka ry’ibi biciro, Ernest Nsabimana, yavuze ko byatewe n’intamba ikomeje guhuza u Burusiya na Ukraire.
Yavuze ko u Burusiya busanzwe ari Igihugu cya gatatu ku isi mu gucukura Peteroli nyinshi ndetse ko Ibihugu by’I Burayi bisanzwe bikoresha iyaturutse muri iki Gihugu cy’u Burusiya ingana na 40 %.
None kuko kiri mu ntambara, ibihugu by’i Burayi bikaba byarayobotse isoko ry’ikigobe cy’Abarabu gisanzwe gikurwa ibikomoka kuri Peteroli bikoreshwa mu Bihugu byo mu Karere birimo n’u Rwanda.
Yagize ati “Ni ukuvuga ko Ibihugu byinshi byo mu Burayi ndetse n’ibindi, twagonganiye kuri iryo soko, ibyo bigahita bituma ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bizamuka cyane.”
Gusa Guverinoma y’u Rwanda yamaze impungenge abaturarwanda ko ku bijyanye n’ibiciro by’ingendo ntakiri buhinduke kuko iyi nkunganire yashyizwemo hagamijwe gutuma imibereho yabo idahungabana.
RWANDATRIBUNE.COM