Tungurusumu ni imwe mu miti ku bayizi , ikaba n’ikirungo kuri benshi ndetse n’ikiribwa gikoreshwa na benshi mu buvuzi mu kuvura indwara zitandukanye.
Tungurusumu yifitemo ubushobozi bwo kuzamura no gukomeza ubudahangarwa bw’umubiri bityo umuntu uyirya ntapfe kuzahazwa n’indwara za hato na hato .
Tungurusumu kandi yifitemo ubushobozi bwo kuvura nk’ubw’imiti ya antibiotic n’ubw’imiti ya antiviral , ibi bikaba aribyo biyiha ubushobozi bwo kuvura by’umwihariko.
Na none tungurusumu ifasha mu kugabanya ibibazo byo kwipfundika kw’amaraso ndetse ikanagabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri yo mu gifu na kanseri yo mu kibuno .
Mu rwego rwo kuyivurisha inkovu zabyimbye, urayifata ukayikata ukajya usiga ku nkuvu gatatu ku munsi ukarangiza ukwezi. NB: Ukirinda ko wayigumisha ho kuko ishobora kukubabura.
Tungurusumu yongerwa mu biryo bikarushaho kugira impumuro nziza no kuryoha , tungurusumu nanone ishobora gukoreshwa mu kubika ibiryo ngo bimare igihe kirekire bitarangirika .
Muri tungurusumu dusangamo intungamubiri zitandukanye zirimo
Vitamini B6
Vitamini C
Umunyungugu wa Manganeze
Umunyungugu wa Seleniyumu
Umunyungugu wa karisiyumu
Ubutare bwa Fer
Umunyungugu wa potasiyumu
Umunyungugu wa Fosifore
Vitamini B1
Vitamini B2
Vitamini B3
Vitmini B5
Vitamini B9
Umunyungugu wa Zinc
Umunyungugu wa manyeziyumu
Umunyungugu wa cuivre
Intungamubiri ya Allicin
nibindi….
Akamaro ka tungurusumu ku mubiri wa muntu
Tungurusumu : Akamaro kayo, ni bande batemerewe kuyirya ? Ni iziha ndwara tungurusumu ivura ?
Burya tungurusumu ifite akamaro gatandukanye ku mubiri wa muntu karimo
1.Kubaka ubudahangarwa bw’umubiri
Tungurusumu yifitemo ubushobozi bwo kubaka no kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri aho binatuma igira uruhare runini mu kuvura indwara z’ibicurane . ibi bikanatuma kandi igira ubushobozi nk’ubw’imiti ya antibiotic na antiviral .
2.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima
Kurya tungurusumu bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima , aho ifasha umubiri mu kugabanya ibinure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli bishobora gupfukirana umutima no kuziba imitsi itwara amaraso .
3.Kurinda ko amaraso yipfundika
Tungurusumu ni kimwe mu bintu birinda ko amaraso yakwipfundika no kuvura ku buryo bworoshye , ibi bikaba nabyo bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima n’indwara za stroke .
4.Kugabanya ibyago bo kwibasirwa na kanseri
Tungurusumu yifitemo ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri , cyane cyane kanseri y’igifu na kanseri yo mu kibuno .
5.Kurinda no gukomeza amgufa
Kurya tungurusumu bikomeza amagufa , bikongera umubyimba wayo , ibi bigaterwa n’imyunyungugu dusanga muri tungurusumu
6.Kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije
Kurya tungurusumu ni kimwe mu bintu bigabanya , bikanashyira ku murongo umuvuduko ukabije w’amaraso , ikaba ari na nziza ku muntu ufite uburwayi bwa Hypertension kuko ituma umuvuduko ujya ku murongo no ku kigero cyiza .
7.Kuvura ibibazo bya inflammation
Tungurusumu yifitemo ubushobozi bwo kuvura ibibazo bya inflammation ibi bikayiha n’ubushobozi bwo kurinda ko wakwibasirwa n’indwara zikomeye .
8.Kugabanya isukari mu maraso
Kurya tungurusumu nabyo bishobora kugabanya isukari mu maraso cyane cyane ku bantu bafite uburwayi bwa diyabete yo mu bwoko bwa kabiri .
9.Kongera imbaraga mu gukora siporo
Ku bantu bakora siporo zivunanye , kurya tungurusumu byongera imbaraga , bikanavura kubabara kw’imikaya mu gihe wakoze siporo.
Akandi kamaro ka tungurusumu:
Kugabanya ibyago by’indwara ya stroke
Kuvura indwara zo mu buhumekero
Kurinda amaso
Gutera imikorere myiza y’ubwonko
Kurinda impyiko kwangirika
Kurinda uruhu
nibindi….
Ni bande batemerewe kurya Tungurusumu ?
Hari amatsinda y’abantu batemerewe kurya tungurusumu barimo
Abantu basanzwe bafite uburwayi butera ibibazo byo kuvura kw’amaraso cyane cyane bari ku miti ya Warfarin cyangwa Heparin
Abantu bari ku miti ivura igicuri
Abantu bazahajwe n’indwara z’igifu
Abantu bafite uburwayi butera kuva cyane
Abakobwa cyangwa abagore nari mumihango
Abantu bagira ibibazo bya allergies kuri tungurusmu
Abagore batwite , abagore bonsa n’abafite uburwayi bwa Diyabete ni byiza ko bakoresha tungurusumu bigengesereye.
Abantu bafite indwara z’impyiko zangiritse
Abantu bafite ibisebe mu gifu no mu mara .
Bimwe mu bibazo abantu bibaza kuri Tungurusumu
Hari ibibazo bitandukanye abantu bibaza birimo
1. Ese ni tungurusumu ingana iki ugomba kurya ku munsi ?
muri rusange , ingano ya tungurusumu ingana na miligarama ziri hagati ya 600 na 1200 , izi zikaba zigereranywa n’uduheke tubiri kugeza kuri tune twa tungurusumu.
2. Ese nshobora guhekenya tungurusmu ari mbisi ?
Yego birashoboka , ushobora kurya tungurusumu ari mbisi , iseye cyangwa se itetse , abahanga mu mirire bemeza ko tungurusumu mbisi arizo zigira imbaraga kurusha izitetse , ariko ni byiza kuyirya kubiryo Kandi nabyo bidakonje.
4.Ese hari ingaruka kurya tungurusumu bitera ku mubiri wa muntu ?
Muri rusange , kurya tungurusumu nta bibazo bitera
Ariko kuko itera abantu kugira impumuro itari nziza mu kanwa ,kubabizi kugirango uyirye kandi iyo mpumuro ntuyumve cyangwa bagenzi bawe ngo bayikumveho ,urayifata ukayitonora neza ukayikatakata, ukayishyiraho umunyu muke usanzwe utekwa mubiryo ukayigaragura muruwo munyu iminota 2 ukayikuramo ukayikoresha .
Cyangwa ugafata imboga za perisire mbisi ukayikoresha biri kumwe ,nabyo impumuro irashira,cyangwa ikayiryana na n’itunda rya pome.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com