Perezida Felix Tshisekedi wa DRC ,akomeje kubura amahitamo mu gukemura ikibazo cya M23 benshi bakaba bakomeje kuvuga ko yaheze hagati nk’ururimi.
Mu kiganiro umwe mu banyapilitiki ba DRC yagiranye na Rwandatribune ejo kuwa 17 Ugshyingo 2022 utarashatse ko amazina ye ajya hanze ku mpamvu z’umutekano we, yemeza ko Perezida Felix Tshisekedi yagize igitekerezo cyo kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 kugirango imirwano ihagarare.
akomeza avuga ko Perezida Felix Tshisekedi yagize iki gitekerezo, nyuma yo konononsora neza agasanga ingabo z’igihugu cye FARDC ,zikomeje kugaragaza imbaraga nke imbere y’umutwe wa M23 bahanganye ,biri gutuma uyu mutwe ukomeza kwigarurira ibice bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Perezida Tshisekedi kandi, ngo akomeje gutangazwa n’uburyo FARDC yongerewe ubushobozi mu bikoresho by’intambara birimo indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi 25 aheruka kugura mu Burusiya, ariko FARDC ikaba ikomeje kunanirwa gusubiza inyuma umutwe wa M23, ahubwo ukarushaho kwigarurira ibindi bice birimo Kibumba na Buhunga M23 iheruka kwigarurira muri iki cyumweru.
yagize ati:” Perezida Tshisekedi yagize icyifuzo cyo kumvikana n’umutwe wa M23 ,bitewe n’uko yari amaze kubona ko FARDC nta bushobozi ifite bwo gusubiza inyuma uyu mutwe ,kandi nyamara aheruka no kugura indege zo mu bwoko bwa Sukhoi 25 mu Burusiya mu rwego rwo kongerera ubushobozi FARDC , ariko yaje gutangazwa n’uko M23 yongeye kwigarurira ibindi bice birimo Kibumba na Buhunga hafi y’umujyi wa Goma.”
Kuki akomeje kwanga ibiganiro kandi abyifuza?
Uyu munyapolitiki , akomeza bavuga ko n’ubwo Perezida Tshisekdi yifuje kenshi kugirana ibiganiro na M23, yaje kugira impungenge ziturutse ku banyapoliti batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe .
Izi mpungenge, ngo zishingiye ku kuba abanyapilitiki barimo uzwi cyane ariwe Martin Fayuru ndetse biteguye guhangana nawe mu matora y’umukuru w’igihugu, bakomeje kuvugira ku karubanda ko Perezida Tshisekedi ari umugambanyi, akaba yaragurishije DRC abyumvikanyeho n’u Rwanda na Uganda, ndetse ko ibyo akora byose ari ukujijisha Abanyekongo kuko umugambi wa M23 nawe awihishe inyuma.
Babinyujije mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri DRC n’amatangazo bahora bashyira hanze,aba banyapoliti ngo nti bahwema gusaba Perezida Felix Tshisekedi kutazigera na rimwe ahirahira ngo yemere kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, ngo kuko ari umutwe w’abanyamahanga b’Abanyarwanda n’Abagande, ahubwo ko agomba gukemura ikibazo cy’uyu mutwe binyuze mu nzira y’ intambara kugeza bawutsinze.
Hari kandi imvugo za bamwe mu Banyekongo banga urunuka Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bakomeje kwamagana umutwe wa M23 , ari nako bakora imyigaragambyo basaba Ubutegetsi bwabo kutazemera kwicarana n’umutwe wa M23 ngo bagirane ibiganiro bashinja kuba ari Abanyarwanda.
ati:” Yatinye imvugo z’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, bahora bamushinja kugambanira DR Congo afatanyije n’u Rwanda na Uganda. hari n’abavuga ko kuba umutwe wa M23 warongeye kubura imirwano nawe abyihishe inyuma.”
Akomeza vuga ko Perezida Tshisekedi , yaje gusanga ko mu gihe yafata umwanzuro ugamije kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 nk’uko yabyifuzaga ,yaba yikururiye abanzi benshi muri DRC ndetse ngo bikaba byatuma Abanyekongo benshi basanzwe banga Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ,bahita bamukuraho akizere bigatiza umurindi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bahora bamushinja ubugambanyi no kuba ari inyuma y’umugambi watumye M23 yongera kubura imirwano, bikaba byatuma atsindwa amatoro y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2023.
izi, ngo ni zimwe mu mpmavu ziri kw’isonga zikomeje gutuma Perezida Felix Tshisekedi akomeje kwinangira yanga kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, ahubwo agahitamo inzira y’intambara nk’uko yakomeje kubisabwa na bamwe mu banyapolitiki n’Abanyekongo banga urunuka Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com