Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ,bari mu ruzinduko mu gihugu cya Seychelles, ikirwa gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda .
urugendo rwa Perezida Kagame na Madamu muri Seychelles, ruri mu rwego rwo gufatanya n’iki gihugu kwizihiza ibirori by’isabukuru y’imyaka 47 kimaze kibonye ubwigenge.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu , bakirwa na Perezida wa Seychelle Wavel Ramkalawan na Madamu we Linda Ramkalawan ku meza ,mu musangiro wo kubaha ikaze muri Seychelles.
Ikindi, n’uko Abakuru b’ibihugu byombi ,bari buze kugirana ibiganiro byihariye, bikurikirwa n’ibindi byitabirwa n’Abayobozi b’inzego zitandukanye ku mpande zombi ,mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano usanzwe ari nta makemwa hagati y’u Rwanda na Seychelles.
Nyuma y’Ibi biganiro, Abayobozi b’Ibihugu byombi baraza kugirana ikiganiro n’Itangazamakuru, kiraza gukurikirwa n’isinywa ry’amasezerano hagati y’Ibihugu byombi mu ngeri zirimo ubuzima, igisirikare n’umutekano, Ubutabera , ubuhinzi, ubukerarugendo no gukuraho uruhushya rw’inzira (Visa) mu ngendo zikorwa hagati y’Abaturage b’Ibihugu byombi .
Bitegenyijwe kandi ko Perezida Kagame , ari buze kugeza ijambo ku Nteko idasanzwe mu Nteko Nshinga Amategeko ya Seychelles .
u Rwanda na Seychelle ,bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse ibihugu byombi bikaba bifitanye bisanzwe bifitanye amasezerano n’’Ubufantanye muby’umutekano, Ubutabera, Ubuhinzi n’ibindi…
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com