Amakuru aturuka mu gihugu cya Cameroun avuga ko Amavubi gusezererera Guinea Conakry akagera muri 1/2 yashyiriweho na Minisiteri ya Siporo ibihumbi 3 by’amadorali.
Nyuma y’uko u Rwanda rurenze icyiciro cy’amatsinda muri CHAN, ku munsi w’ejo bazakina umukino wa 1/4 na Guinea.
Ubusanzwe ikipe y’iguhugu umukino banganyije nta gahimbazamusyi bahabwa, uwo batsinze bahabwa 1000$.
Iyo ari mu irushanwa nka CHAN nta gahimbazamusyi ikipe iba igenewe ku mukino ahubwo bagahabwa iyo bavuye mu cyiciro kimwe bajya mu kindi nko kurenga amatsinda ujya muri 1/4, kukirenga ukajya 1/2 kugeza ku mukino wa nyuma.
Mbere kurenga icyiciro byari ibihumbi 3 by’amadorali, nyuma baje kuyagabanya bayagira miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ariko muri iyi CHAN 2020 bivugwa ko ibintu byasubiye nk’uko byari bimeze mbere.
Amakuru avuga ko muri CHAN 2020, kunganya ikipe y’iguhugu yahawe amadorali 500 ku mukino(yanganyije imikino 2 Uganda na Maroc), umukino wa Togo batsinze bahawe igihumbi cy’amadorali bongerwa ibihumbi 3 byo kurenga amatsinda bagera muri 1/4 yose hamwe aba ibihumbi 5 by’amadorali bamaze guhabwa.
Mu gihe habura umunsi umwe kugira ngo Amavubi akine na Guinea umukino wa 1/4, amakuru avuga ko gutsinda uyu mukino bakagera muri 1/2 aba basore bashyiriweho ibihumbi 3 by’amadorali nk’uko byari bisanzwe na mbere.
Umukino wa Guinea n’u Rwanda uteganyijwe ku munsi w’ejo saa tatu z’ijoro.
Ildephonse Dusabe