Mu busanzwe ibintu byose iyo birengeje urugero biba bibi, niyo mpamvu niyo uramutse uriye ibiryo byinshi bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wawe ndetse ni ngombwa ko ukwiye kwirinda kurya ibiryo byinshi cyane.
Iyo uriye ibiryo byinshi bikuzanira ingaruka zikurikira:
1.Bituma ubyibuha cyane
Kubyibuha cyane ni ibintu bituruka mu kurya ibiryo byinshi ndetse uko ubyibuha cyane niko ugira ibiro byinshi. Kandi birazwi neza ko umubyibuho ukabije nawo ugira ingaruka mbi ku mubiri wawe, ni ngombwa ko rero urya ibiryo bike mu kwirinda umubyibuho ukabije.
2.Gusinzira cyane
Kurya ibiryo byinshi bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wawe aho ushobora kumva ushaka gusinzira buri mwanya cyangwa gusinzira nyuma yo kurya ibyo biryo byinshi.
3.Kubura imbaraga
Uko urya ibiryo byinshi niko bigabanya imbaraga mu mubiri wawe. Birazwi neza ko iyo umaze kurya ibiryo byinshi wumva nta mbaraga ufite, ni ngombwa ko ugabanya ibiryo urya niba ari byinshi.
4.Kurwara mu nda
Ikindi kurya ibiryo byinshi bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wawe kuko bishobora gutuma urwara munda hahandi ugorwa no kujya ku bwiherero.
5.Kurwara indwara karande
Kubera kurya ibiryo byinshi bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wawe aho ushobora kurwara indwara karande nko kurwara diabetes, Cancer, biturutse mu kurya ibiryo byinshi.
6.Kugira intungamubiri nyinshi
Burya kugira intungamubiri ni byiza mu mubiri wawe ariko kugira intungamubiri nyinshi mu mubiri wawe bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wawe, rero kurya ibiryo byinshi bishobora bishobora kugirira nabi umubiri wawe.
7.Isukari nyinshi
Kurya ibiryo byinshi bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wawe aho isukari ishobora kuba nyinshi mu mubiri wawe biturutse mu biryo byinshi wariye.
Ku bwibyo rero kumenya ikigero cy’Ibiryo ugomba kurya nibyo byiza, kuko kwirinda biruta kwivuza.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com