Nyuma y’umukino Manchester United yandagajwemo na Liverpool FC ku bitego 5– 0 muri Premier League, urwango hagati y’aya makipe yombi akomeye mu bwongereza rwongeye kwibazwaho, turabanyuriramo muri make umwaduko w’ubukeba hagati y’aya makipe, aho amateka agaragaza ko rwaturutse mu gihe cy’umwaduko w’iterambere ry’inganda mu kinyejana cya 19.
Ibi byose byatangiye mu kinyejana cya 19 mu gihe cy’umwaduko w’inganda, imijyi ya Manchester na Liverpool yombi ibarizwa mu majyaruguru y’uburengerazuba mu bwongereza yahise izamuka itera imbere cyane.
Umujyi wa Manchester wari uteye imbere cyane mu gukora imyenda kw’Isi hose, mu gihe umujyi wa Liverpool wari ufite icyambu kinini cyakoreshwaga mu kwinjiza no kohereza ibicuruzwa hanze y’igihugu.
Bidatinze icyo kinyejana kijya kurangira, ibikorwa byo kubaka icyambu cya Manchester byaruzuye, ibi byasobanuraga ko amato yose azajya ahitirako mu mujyi wa Manchester aho kunyura i Liverpool. Ibi byateje igihombo gikomeye ku banyemari n’abaturage bo mu mujyi wa Liverpool, urwango hagati y’abatuye muri iyi imijyi rutangira ubwo.
Muri iyo myaka nibwo aya makipe yombi yavutse, mu 1878 Manchester United yabonye izuba, Liverpool iza ahagana mu mwaka wa 1892, aya makipe ahinduka abakeba mu kibuga cyane ko yombi yari akomeye cyane.
Ushobora kwibaza impamvu amakipe nka Manchester City y’i Manchester na Everton yo mu mujyi wa Liverpool yo adafitanye urwango nka Man U na Liverpool, impamvu nuko mu myaka myinshi Everton na Manchester City bitigeze bigira ubuhangage bwagereranwa n’ubwa ManU na Liverpool FC.
Mu gihe cya First Division
Mbere yuko Premier League ibaho mu 1992, mbere yaho ikiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu bwongereza kitwaga First Division.
Liverpool yatangiye neza kuko mu mwaka wayo wa mbere yamaze season yose idatsindwa ndetse itwara igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri. Ku rundi ruhande Manchester United yazamutse mu kiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 1892-1893.
Liverpool yihariye First Division itsindiramo ibikombe 18 bya shampiyona muri 19 ifite ubu, mu gihe Manchester United itashoboye gukurukira, ndetse muri ibyo bihe yamanutse mu kiciro cya kabiri inshuro eshatu zose.
Manchester United yongeye kwigaragaza mu myaka ya za 1960, igihe yatozwaga n’umutoza Sir Matt Busby. Ariko igikombe cyayo cya shampiyona cyo mu 1967 cyayibereye icya nyuma mu myaka 26 yakurikiye, Mu gihe Liverpool yongeye kwigaragaza mu mwaka ya 1980, itsindiramo ibikombe 7 na 2 by’ igikombe cy’i burayi (Eurpean Cup ubu yitwa UEFA Champions League).
Mu gihe cya Premier League (kuva mu 1992)
Ibintu byahinduye isura ubwo umutoza Sir Alex Ferguson yinjiraga muri Manchester United mu 1986. Mu 1992 First Division ihinduka Premier League.
Kugeza mu 2013 ubwo Ferguson yavaga muri Manchester United, iyi kipe yari yaramaze kwigarurira umupira w’ubwongereza, ndetse yarakuyeho agahigo ka Liverpool ko kuba ikipe ifite ibikombe bya shampiyona. Man U yari ifite ibikombe 20 mu gihe Liverpool itigeze yongera kugikoraho kuva 1990.
Kuva Ferguson yasohoka muri Manchester United, iyi kipe ntirongera gutwara igikombe cya shampiyona.
Mu 2015, Liverpool yazanye umutoza wayo Jurgen Klop wari usanzwe yaranditse izina rikomeye muri ruhago y’ubudage nyuma yo guhesha Borussia Dortmund ibikombe 2 bya shampiyona ndetse akayigeza kuri finale ya Champions League.. Bidatinze uyu mutoza yarigaragaje ageza ikipe ye kuri final ya Champions League mu 2018 ndetse mu 2019 arayegukana.
Mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 Klop yahesheje Liverpool FC igikombe cya shampiyona mu myaka isaga 30 itagikozaho imyanya y’intoki.
Mu mibare..
Muri rusange, Manchester United niyo kipe ifite umubare munini w’ibikombe aho ifite 66 mu gihe Liverpool ifite 62.
Mu mikino yagiye ihuza amakipe yombi, Manchester yatsinze 81, Liverpool itsinda 69, amakipe yombi anganya imikino 58.
Mu bukungu; Manchester United niyo iza imbere cyane, dore ko ari nayo kipe ihenze kw’Isi ndetse imigabane yayo icuruzwa muri New Yok Stock Exchange. ManU yaguzwe n’abavandimwe bo mu muryango wa Glazer, ibi biteza amacakubiri mu bafana, aho bamwe biyise Red Knights bahora bagerageza kongera kuyigura ikaba iy’abafana nkuko byahozeho. (Tramadol)
Igikombe/Shampiyona | Man United FC | Liverpool FC |
Premier League | 20 | 19 |
FA Cup | 12 | 7 |
League Cup(Carabao Cup) | 5 | 8 |
FA Community Shields | 21 | 15 |
Football League Super Cup | 0 | 1 |
UEFA Champions League/European Cup | 3 | 6 |
UEFA Europa League/UEFA Cup | 1 | 3 |
UEFA Cup Winner’s Cup | 1 | 0 |
UEFA Super Cup | 1 | 4 |
Intercontinental Cup | 1 | 0 |
FIFA Club World Cup | 1 | 1 |