Akenshi ushobora kubona umuntu yayura ukibwira ko ashonje nyamara burya sibyo byonyine kuko kwayura nabyo ni bumwe mu burwayi.
Ushobora kuba wayura bitewe nuko ushonje cyangwa kubera ko ufite umunaniro ariko hari n’izindi mpamvu zishobora kuba zatuma wayura ndetse iyo bikabije biba ari ikimenyetso cy’uburwayi butandukanye nk’umutima ndetse n’ibindi bibazo by’imikorere y’umubiri .
Ubusanzwe umuntu yayura iyo arambiwe cyane cyangwa ananiwe icyo gihe iyo bibaye ko umuntu ashobora kuba yicaye igihe kirekire akaba yahaguruka akinanura,akarambura amaboko ndetse akitsa imitima, cyangwa bikaba ku muntu wari utangiye gusinzira, ugasanga hari n’uwayura kubera yuko mugenzi we nawe yayuye.
Birumvikana ko hari igihe umuntu yayura bitewe nuko ananiwe ariko iyo uhora wayura burikanya ukumva ucitse intege menya ko ari uburwayi, ukaba ugomba no kuba wajya kwa muganga mu rwego rwo gukurikirana ubudahangarwa bw’umubiri wawe cyangwa ugashira impungenge z’ibiri kukubaho.
Zimwe mu mpamvu zishobora gutera ikibazo cyo kwayura bikabije:
- Imirire itajyanye n’umubiri w’umuntu nayo ishobora gutuma wayura. Hari ibiribwa n’ibinyobwa abantu bafata bibwirako ari ibitera umubiri imbaraga nyamara ahubwo bituma imbaraga z’uwabifashe zigabanuka, urugero: ikawa .
Ibiryo bifite isukari nyinshi nabyo ni nyirabayazana wo kwayura buri kanya , kuko kwayura nabyo ni ikimenyetso cyuko hari ibyo wariye bitaguye neza umubiri wawe.Igihe cyose umaze kurya ukayura byaba byiza ukurikiranye neza ubwoko bwibyo wariye biba byabujije imikorere myiza y’umubiri wawe kuko bizagufasha kubyirinda.
- Imikorere y’imyakura itameze neza : Inshuro nyinshi iyo umuntu akora cyane iyo bigeze ku mpera y’umunsi yumva ananiwe ndetse uwo munaniro ukaba watuma umuntu yayura, kuri bamwe bagira umunaniro ukabije nk’uko ikinyamakuru medicine.net kibitangaza.
Kudakora neza kw’imyakura yo mu ijosi, mu gituza ndetse n’ikibazo cy’amara bituma n’imiyoboro idakora neza bityo umuntu ntabe yabasha gukumira ibitotsi mu gihe byamwibasiye igihe icyaricyo cyose bikajyanirana no kwayura igihe asa nuva mu bitotsi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko muri leta zunze ubumwe za Amerika abagera ku bihumbi 100 bibasirwa n’iki kibazo babiterwa nuko uku kwayura guterwa nuko umutima uba udafite ingufu zo gutembereza amaraso mu mutwe neza aho usanga amaraso aho yagombye kujya mu mutwe ahubwo yerekera mu bice by’amaguru , kuberako umwuka wa oxygen uba wagabanutse mu mutwe umuntu abura ubushobozi bwo kuba yahagarika ibitotsi igihe bimwibasiriye kubera uyu mwuka uba wabaye muke bikaba byatuma umuntu araba .
Igicuri nacyo kiri mu bintu bituma ufite ubu burwayi yayura bikabije n’ibibyimba byo mu mutwe ndetse no kuziba kw’imiyoboro myinshi ijyana amaraso mu mubiri nayo ni nyirabayazana yo kwayura.
- Ibibazo by’imyanya y’ubuhumekero ndetse no kugira amaraso make mu mubiri nacyo ni ikibazo gitera kwayura buri kanya kandi bidasiganye no gusinzira buri kanya nkuko bitanganzwa na Doctor wellsfea.
Hari ibintu bishobora kubangamira imyanya y’ubuhumekero bikaba byayitera kwivumbagatanya ; nk’ubwoko bumwe na bumwe bw’amavuta cyangwa imibavu .
Umuntu ashobora kandi kwayura bitewe nuko mu maraso hatarimo ubutare ari nabyo bituma umuntu agira amaraso make mu mubiri , ariho biviramo kunanirwa kw’umubiri bikaba intandaro yo kwayura buri kanya.
Kudakora neza kw’umutima , iyo amaraso ndetse n’umwuka wa oxygen bijya mu bwonko iyo bigabanutse umuntu asa n’uwataye ubwenge , mu gihe ubwonko butabona umwuka wa oxygen uhagije nibwo umuntu yumva ananiwe cyane ndetse agatangira kwibasirwa no kwayura bya hato na hato.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com