Amakara ni umuti ushobora kuvura indwara nyinshi mu buryo butandukanye ariko ababizi baziko amakara akoreshwa mu kuvana uburozi mu mubiri. Aya makara ntabwo ari ariya yo mu ziko cyangwa mu mbarura kubera ko ashobora kubonekamo uburozi bushobora kwangiriza umubiri.
Amakara avugwa hano ni amakara asanzwe akoreshwa mu gikoni ariko ararakoreshwaho nyuma agasukurwa, agatunganywa mu buryo butuma ashobora gukoreshwa nk’umuti.
Akenshi hari n’ibiti by’umwihariko bivamo ayo makara atungwanyirizwa kuvamo umuti, nk’igiti cy’intusi ariko y’umweru.
Amakara ushobora kuyabona kwa muganga, muri mini alimentation, mu ma pharmacy, mu bavuzi gakondo n”ahandi .
Amakara rero ni umuti ukomeye cyane ku muntu waguye ivutu; ufata ifu y’amakara ayunguruye neza ikiyiko 1, mu mazi atetse y’akazuyazi angana n’itasi .
Amakara afite kurwanya ubumara bw’uwarumwe n’inzoka; iyo ufashe ifu y’amakara ukayashyira ku gatambaro keza ugapfukira aharumwe n’inzoka, ayo makara afite ubushobozi bwo gukurura ubumara bwose watewe n’inzoka, ukabikora mu maguru mashya ukimara kurumwa n’inzoka.
Bitewe nuko amakara akurura imyanda aho iri hose mu mubiri sibyiza gukoresha arenze urugero.
Amakara azwiho ko akuraho ibintu biza ku menyo bisa nk’amabara, amakara rero ashobora gukoreshwa mu mwanya w’umuti w’amenyo. Amakara akunze gukoreshwa n’abavuzi ba gakondo mu gukamura ibisebe bijejeta, kurogora n’ibindi bitandukanye.
Amakara afite ubushobozi bwo kuvura igifu akacyoza neza. Igihe cyose uribwa n’igifu wumva cyokera koresha amakara rwose.
Amakara avura ifumbi ku bagore, gusa mu gukoresha amakara ugomba kuyakoresha mu mazi kuko iyo amakara uyakoresheje atari mu mazi atera umwuma, ari nayo mpamvu amakara avura indwara y’inzoka yo kumva ushaka kujya kwituma buri kanya.
Aya makara atuma amenyo yera nko kuyakoresha nk’uko ukoresha umuti w’amenyo, na none avura gutumba no kuzana ibyuka munda,amakara rwose abikora vuba cyane .
Abantu benshi ntabwo bazi ko mu mubiri wabo hashobora kubamo urubobi cyangwa imyanda, birashoboka cyane . Urubobi rero rushobora gutera indwara zitandukanye harimo imikorere mibi y’impiko n’umwijima, kugabanuka kw’ingufu z’ubwonko, kokera kw’amaso, kwiheba no kwigunga, umutwe udakira, guhumeka nabi, kugarura ibyo wariye, kugabanuka k’ubudahangarwa bw’umubiri , kuba uhantu hatagera urumuri ruhagije : ibi byose bishobora kuba intandaro yo kugira urubobi mu mubiri, kunywa amakara mu mazi rero ni bimwe mu bishobora gukuramo urwo rubobi.
Akenshi amakara azwiho kuvana uburozi mu mubiri, akenshi nk’uburozi bwatewe nibyo wariye, imiti yica udukoko ushobora kurya cyangwa kunywa utabizi, amafumbire mvaruganda, kubantu bakunda kunywa cyangwa kurya ibyatunganyirijwe mu ruganda, n’ibinyabutabire bishobora kwangiriza umubiri wabo, abakunda kurya ibiribwa byafumbijwe amafumbire mvaruganda kimwe no kunywa imiti irenze urugero cyangwa itanakugenewe nka plastamor, cocaine, n’ibindi. Iyo unyoye amakara asohora iyo imyanda yose.
Bimwe mu bigize amakara, habamo carbon ariyo y’ibanze, hydrogen , soufle, oxygen na nitrogen ibi ni bimwe mu binyabutabire bigize amakara. Amakara akaba azwi cyane mu gihugu cy’Ubushinwa mu myaka ibihumbi bine mbere ya Yesu, aho yakoreshwaga nk’umuti.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com