Umwana ni igishoro cy’umubyeyi umubyara iyo yamureze neza ,nkuko umubyeyi ajya anezerwa iyo umwana we ari gutera intambwe mu buryo runaka.gusa menya neza ko bikomoka mu burezi umuha .
Toza umwana wawe kugira imico myiza,ajye amenya uko ahirimbana kugira ngo atagira uwo ahemukira ,atagira uwo ariganya ,atagira uwo abeshya cyangwa abeshyera ,atagira uwo atuka,atagira uwo ahombya ,atagira uwo yangiririza ndetse atagira uwo yandagaza.
Ibiranga ko umwana wawe afite imico myiza
Aba mwiza mu muryango we iyo ,abera neza abaturanyi,yita kubo asumbya amaboko,ugukabakabwa abonye abafite ibibazo,no kugira umwete.
Iyo ufite imico myiza, ntiwishimira ibyago by’abandi ahubwo ubabazwa nabyo, akaba ariyo mpamvu niba ujya uhomba ukabona kubandi ntacyabaye,niba ugira ibyago ukabona ntawe bibabaje ,menya neza ko hari ibyo utakosoye.
Toza umwana wawe kwanga agasuzuguro kandi umutoze kugira amakenga ,umenye ngo aragufite ejo byashoboka ko mutaba muri kumwe ,umenye neza ngo azubaka urugo rwe,menya ngo uyu munsi urakize ariko ejo wakena ,ufite akazi ushobora kukavaho,umurima ntiwimukanwa wahunga wagera hirya ugaca incuro reka amakenga agufashe ku murera neza .
Kugira ngo umenye neza ko uwo uha none ejo nawe yaguha ibyawe byashize, menya neza ko umuntu ari undi uce bugufi, utoze n’umwana wawe guca bugufi maze amakenga ajye akubera umurinzi.
Mu mateka dusanga mu gitabo cyitwa l’enfant e palme kuri mutwe wa 167, kitubwira amateka y’umwana wishe perezida wa Amerika mu mwaka 1901 yari yaranwe uwo na Se akiri incuke na Mama we yarahukanye ,maze uwo mwana akurira mu bwigunge ,mw’irungu mu kutitabwaho,arinda agera mu myaka 10 atarabona umuntu umumwenyurira.
Iyo yabonaga umwenyuriye abandi ,yarababaraga cyane ndetse yabona abamwenyuriwe akabagirira ishyari ,akura afite umutima mubi kuko atigeze akundwa .
Nyuma yo kwica Perezida w’Amerika baramufunze nyuma baza kumubaza impamvu yakoze ayo mahano ,asubiza ko yabonye uburyo uwo mu perezida yarashagawe, yishimiwe maze ngo atekereza ukuntu nta numwe wigeze amukunda cyangwa ngo amwishimire , ariko abonye ukuntu we yishimiwe n’Isi yose biramubabaza yumva ko adakeneye ko abaho.
Iyo umuntu yakuze adakundwa ntakunda ,Iyo umuntu yakuze adahabwa kurekura ngo atange ntibimworohera,iyo yakuze atubashwe akunda gusuzugura ,iyo umuntu yakorewe ubugome kubirokoka biramugora. Ingaruka yo kudakunda abawe yazatuma baba ikibazo ku isi.
Ngaho mubyeyi kunda umwana wawe bizamukuramo ubugome no kutishimira abandi. Niyo mpamvu ukwiye kwita kubawe kugira ngo nabo bazagire kwitanaho.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com