Menya ko hari abajya barware amagufwa bitewe no kubura vitamin D N’iyitwa fosifore,kuko iyo umuntu ari gucura akunda kurwara amagufa , aha bakaba batanze ibyo kurya byakwifashishwa, kurya soya n’ibiyikomokaho akabikoresha kenshi.
Haracyariho ikibazo cyo kumva ko imirimo igenewe abantu runaka ibintu bituma rimwe na rimwe bivugwa ko iyo umuntu akize agomba kwicara kandi nyamara , iyo udakora byangiza amagufwa y’umuntu.
Aha abantu bakaba basabwa gukora imirimo y’amaboko ndetse na Sipolo kugira ngo ubuzima bwabo bugende neza.
Umuntu asabwa gutembera n’amaguru n’ibura iminota 30 ku munsi kugirango amaraso ashyuhe,n’amagufa ashyuhe imyanda y’amasukari n’amavuta isohoke amagufa akomeze kuba meza .
Ningobwa gukora sipolo ,kuko bigufasha kuvura amagufa n’umugongo,kuko bitera amagufa n’umugongo gukomera.
Gukora nabyo bifasha umugongo n’amagufa.
Si byiza guhora wicaye cyane nibura niba imirimo yawe igusaba gukora wicaye gerageza kujya uhaguruka kugira ngo nibura amagufwa yawe akore.
Iyo urwaye amagufwa fata igikoma cy’Uburo,n’ibiyiko 2 by’ifu y’amata ya Kokonati thyme ifu yayo iyunguruye ikiyiko kimwe vanga neza ,ukanwa buri munsi iminsi 7 hanyuma y’iminsi 7 ukajya ubikora inshuro 4 mu cyumweru usoze ukwezi.
Kuvura umugongo ni uguteka amazi angana na litilo 4 ukayatekamo ibiyiko 4 by’ifu ya teyi ukayahoza yamara kuba akazuyaze ukayicaramo iminota 15 kabiri ku munsi iminsi 10.
Niyonkuru Florentine