Twagirayezu Cassien uzwi mu njyana zo hambere zicuranze mu buryo butuje yavutse mu 1956 mu yahoze ari Komini Musange muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, abyeyi be ni Rukebesha Athanase na Nyiramyasiro Cecile.
Twagirayezu Cassien yari atuye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ari na ho yaguye tariki ya 12 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avukana n’abavandimwe icyenda hariho batatu gusa, barimo murumuna we Dufitumukiza Kanutina na bashiki be babiri.
Twagirayezu Cassien wavukanye ubumuga, ubuzima bwe bwo mu butoya yabumaze mu kigo cy’abafite ubumuga cya Gataraga mu myaka ya 1960, aho mu myaka ya za 1970 yatangiye gucuranga.
Mu 1990 yatangiye gusohora indirimbo nyinshi ari kumwe n’inshuti ze zirimo nka Landeres Landouard bavuka hamwe bakaba baranareranwe i Gataraga, baririmbanye indirimbo ‘Muhoza wanjye’ wandutiye benshi, ‘umuntu nyamuntu’ n’izindi zanyuze ab’icyo gihe n’ab’ubu kandi baracyazisubiramo.
Twagirayezu yatabarutse atarashinga urugo, yari mu kigero cy’imyaka 38 y’amavuko, uwo yateganyaga kuzarushingana na we yazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho yari atuye i Gikondo.
Uko iterambere ryazaga yakundaga kuvugurura indirimbo ze yongeramo ibyuma birekura umuziki wo ku rwego rwisumbuyeho yakoraga muri SOCORWA akora mu biro by’abicunga umutungo, icyo kigo kikaba kimwe mu byashinzwe na Padiri Frepo, mu rwego rwo gufasha ababaga barangije amasomo i Gatagara.
Inganzo ye yibandaga ku muntu n’ubumuntu
Dufitumukiza Kanuti avuga ko indirimbo za mukuru we yazihangaga ahereye ku buryo bwo gukangurira abantu kugira ubumuntu kubera aho yaririmbye nk’indirimbo ‘Umuntu nyamuntu’, n’indi yitwa ‘Tubibuke’, yaririmbye asabira Abanyafurika y’Epho bari bugarijwe n’ubwicanyi bushingiye ku ivanguramoko rya Apartheid.
Indirimbo ye kuba ‘Kure y’umukunzi’ avugamo agasozi ka Nyaruzi yanavukiyeho agenda akamanuka agatambika mbese akagakumbura kubera ko ari ho iwabo, icyakora ijambo avugamo kuba kure y’umukunzi we ngo ntawari uhari ni uko byumvikanaga ko gusa yikundira aho iwabo akahakumbura.
Ivomo:kigalitoday