Abajyanama b’Akarere ko mu murwa mukuru w’Ubudage, Berlin bemeje itegeko ryo guhindura izina ry’umuhanda witirirwa umutegetsi umwe wo mu gihe cy’ubukoloni mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ushinjwa ubwicanyi, rikitirirwa umwe mu barwaniye ubwigenge bw’Igihugu cya Tanzania.
Uwo ni umuhanda witwa Wissmann -Straße wari waritiriwe Hermann von Wissmann, ubu ugiye kwitwa Lucy-Lameck-Straße.
Uyu mugore niwe mugore wa mbere washinzwe Ububanyi n’amahanga muri Tanzania, akaba ari n’umwe mu bategetsi bakomeye barwaniye ubwigenge bw’iki gihugu.
Lucy Lameck yari umuyobozi wungirije wa Misitiri w’Iterambere nyuma aza kuba umuyobozi wungirije wa Minisitiri w’Ubuzima muri Tanzania, akaba azwiho kuba yaragize uruhare rukomeye mu guharanira uburenganzira bw’abagore muri Tanzania.
Von Wissman niwe wari uyoboye intara yitwaga German East Africa, ni ukuvuga intara y’Ubudage yo mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba, aka gace kakaba kari kagizwe na Tanganyika, u Burundi n’u Rwanda, mu gihe kari kakiri mu maboko y’abakoloni b’Abadage.
Wissman ashinjwa ko yategetse ubwicanyi bwakorewe abaturage benshi b’aka karere nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru cyo mu Budage, cyitwa Der Tagesspiegel.
Ishyirahamwe ryo mu Budage ryitwa Berlin Postkolonial, rimwe mu mashyirahamwe yaharaniye izi mpinduka, ryishimiye iki cyifuzo cy’abayoboye aka karere ka Berlin.
Mu itangazo iri shyirahamwe ryasohoye, rivuga ko iri tegeko rigiye gukuraho icyubahiro cyahabwaga Von Wissmann, maze kigahabwa umugore w’umunya-Tanzaniyakazi warwanyije ubukoloni n’ivanguraruhu.
Mnyaka Sururu Mboro, umutanzaniya uri mu bayoboye iri shyirahamwe rya Berlin Postkolonial avuga ko Wissmann yari afite ingengabitekerezo y’amacakubiri kandi akaba n’umwicanyi.
Yakomeje avuga ko Lucy Lameck ari ikimenyetso cy’uruhare abagore bagize mu kurwanira ubwigenge bw’icyo gihugu ariko uru ruhare rukaba rutarahawe agaciro.
Lucy Lameck ni muntu ki ?
Yavutse mu 1934 avukira mu karere ka Moshi mu cyahoze ari Tanganyika yari iyobowe n’ Ubwongereza.
Yavukiye mu muryango w’abahinzi, nyuma yiga ibijyanye n’ubuforomo mbere y’uko yinjira muri politike.
Arangije amashuri ye y’ubuforomo mu 1950, ntiyashatse gukomeza akazi mu bijyanye n’ubuvuzi bw’Abakoloni b’Abongereza, ahubwo yagiye gukora akazi k’Ubukarani.
Nyuma yaje kujya kwiga amashuri ya Kaminuza mu kigo cyitwa Ruskin, cya Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza.
Lucy Lameck azwi ko yari umunyapolitike wari ukomeye muri Tanzania, kuko yabaye Umutanzaniyakazi wa mbere washinzwe ububanyi n’amahanga bwa Leta ya Tanzania.
Mu 1960, yinjiye mu Nteko Ishinga amategeko ya Tanganyika, mbere y’uko atorwa kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko igihugu kimaze kwitwa Tanzania mu 1965.
Yibukwa nk’intangarugero n’umuntu wamaze ubuzima bwe bwose aharanira uburenganzira bw’abagore muri Tanzania.
Norbert Nyuzahayo