Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda kiratangaza ko Ubushyuhe bukabije buhari muri iyi minsi ahanini burimo guterwa n’ibice by’izuba birimo kohereza imirasire ikaze cyane kurusha ibindi.
Meteo Rwanda Ikavuga ko igice cya kabiri cy’u kwezi kwa kwa Gatatu, 2024, cyaranzwe n’ubushyuhe bwiyongereye kurusha urugero rusanzweho, ariko ko atari ubwa mbere ibi bibayeho.
Iki kigo kikavuga kandi ko ku itariki ya 10/03/2024, ubupimiro bwa bumwe mu bice by’u Rwanda nka Bugarama, ho muri Rusizi bwigeze kwerekana ikigero cy’u bushyuhe bungana na Dogero Selisiyusi ingana na 36(°c), ndetse ko kuri ubwo bupimmiroo hagaragaye ibipimo by’ubushyuhe bungana na 33.8°c ku itariki ya 14/03/2024.
Iki kigo kandi gikomeza kivuga ko ku Isi hose uyu mwaka w’2024 waranzwe n’ubwiyongereye bw’ubushyuhe, bitewe n’ibice bimwe byo ku buso bw’izuba byohereza ku Isi imirasire ifite ubukana.
Ikavuga ko, ko hereza iyo mirasire ifite ubukana byagize ingaruka cyane ku bihugu birimo n’u Rwanda, byegereye umurongo ugabanya Isi mo kabiri uzwi nka “Equateur.”
Meteo ikavuga kandi ko n’ubwo mu nyanja ngari ya Pasifique n’Iyubuhinde ubu bushyuhe, naho burimo kwigaragaza muri iki gihe cy’itumba rya 2024.
Izindi ngaruka kandi ni uko mu gihugu cya Sudan y’Epfo cyo cyageze n’ubwo gifunga amashuri kubera ubushyuhe burenze igipimo, kuko bwageze kuri Dogero Selisiyusi ingana na 45°c, ubutegetsi bw’icyo gihugu buhita butegeka ko abana barindwa kujya bakinira hanze mu gihe cyo ku manywa.
Gusa Meteo-Rwanda yasoje ivuga ko mu mpera z’ukwezi kwa Gatatu, ubushyuhe buzasubira uko bwahoze.
Rwandatribune.com