Umutwe w’abadepite w’inteko ishingamategeko ya Mexique watoye wemeza umushinga w’itegeko ryo ryemerera gukoresha urumogi mu kwishimisha.
Uwo mushinga w’itegeko ubu urajya gutorwa muri sena, mu gihe ishyaka rya Perezida Andrés Manuel López Obrador ryizeye ko naho uzemezwa.
Ibi byahita bihindura Mexique rimwe mu masoko manini y’urumogi ku isi kuko rubanda irwemerewe.
Iki gihugu cyashegeshwe n’intambara zo kurwanya amatsinda manini y’abacuruza ibiyobyabwenge, yicirwamo abantu ibihumbi buri mwaka.
Abadepite 316 batoye bashyigikira uwo mushinga w’itegeko mu gihe 129 bawanze. Mu mwaka ushize, uyu mushinga w’itegeko wateje impaka hagati y’imitwe yombi y’inteko.
Iryo tegeko niryemezwa, rizemerera abakenera urumogi kugendana kugeza kuri 28g zarwo no guhinga ibiti bitarenze umunani mu rugo. Ubusanzwe, ntibyemewe kugendana hejuru ya 5g.
Iri tegeko kandi rizatanga impushya ku buhinzi, ubwikorezi, ubushakashatsi no kuvana cyangwa kohereza mu mahanga urumogi, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.
Perezida López Obrador yavuze ko iri tegeko ryafasha kurwanya amatsinda akomeye acuruza ibiyobyabwenge mu gihugu.
Umwe mu badepite bo mu ishyaka rya perezida yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko iri tegeko ryafasha kubona amahoro.
Gusa abatarishyigikiye bavuga ko rizatuma urumogi rugera ku bana.
Abandi bo bibaza impamvu abanyamexique bashobora kugura inzoga zose bashaka ariko iryo tegeko rikazababuza gutera ibiti birenze umunani by’urumogi.
Iri tegeko niryemezwa, Mexico izaba igihugu cya gatatu ku isi, nyuma ya Uruguay na Canada, cyemereye abaturage mu gihugu hose gukoresha urumogi ku mpamvu zo kwihugenza.
Kompanyi zihinga zikanatunganya urumogi zo muri Canada na California biravugwa ko ziteguye guhita zishora kuri iri soko rishya kandi rigari rishobora gufungurwa n’iryo tegeko.