Annamaria José Raphael Gonzalez w’imyaka 34 wo muri Mexico wari urwaye indwara ya Covid19 iterwa n’agakoko kitwa Corona yabyaye abana babiri b’impanga maze abitirira ubwo burwayi bwe.
Ikinyamakuru tunisienumerique.com cyanditse ko Annamaria yabyariye aba bana mu bitaro bya General La Villa biherereye mu mujyi wa Mexico mu gitondo cyo kuwa 27 Werurwe 2020.
Umwana w’umukobwa yamwise Corona José Miguel Gonzalez naho umuhungu amwita Virus José Miguel Gonzalez.
Abazwa ku by’aya mazina yise abana be,yagize ati “Nta mazina nari narateganyije yo kubita, umwe mu ba dogiteri yangiriye inama yo kubita Corona na Virus kuko nari ndwaye Covid-19 numva ni igitekerezo kiza”.
Dogiteri Eduardo Castillas wo kuri ibi bitaro bya General La Villa avuga ko yamubwiye aya mazina yumva ari kwikinira bimwe byo gutebya.
Dogiteri Eduardo yavuze kandi ko yanejejwe no kuba uyu mubyeyi n’abana be bombi bafite ubuzima bwiza.
Yagize ati “Namubwiye ko yabita Corona na Virus numva ndi kwiganirira ariko bisa nk’aho yabifashe nk’ibikomeye.”
Uyu mugore Annamaria Gonzalez avuga ko yari yarateganyije kubyarira ku bitaro byo muri Amerika mu cyumweru gitaha ngo ahe amahirwe abana be yo kugira ubwenegihugu bw’Amerika ariko ngo yaje gufatwa n’ibise ataragera ku mupaka.
Ibisa n’ibi si ubwa mbere bibaye kuko muri 2017, undi mugore wo muri Mexico yabyaye umwana amwita Malaria kuko yari yarayirwaye igihe yari amutwite.
Mu 2018 nabwo undi mugore yise umwana we Gonorrea (ugenekereje ni imitezi) kuko ngo yari yaragiye ahura n’urukurikirane rw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mbere y’uko abyara.
HABUMUGISHA Faradji
(Adipex)