Meya w’akarere ka Masaka muri Uganda yatangaje ko amaze igihe akorera akazi mu rugo kubwo gutinya umusirikare wa UPDF wamwirukanye mu nzu akarere kakoreragamo ayita iye.
Madame Florence Namayanja uyobora umujyi wa Masaka aherutse gutangaza ko amaze igihe kirenga icyumweru akorera mu rugo nyuma yo kwikanga kugirirwa nabi na Maj Gen Silver Kayemba uyobora ingabo muri Ambasade ya Uganda mu muryango w’Abibumbye i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Madamu Namayanja yavuze ko imyaka ibaye 10 akarere ka Masaka gakorera muri iyi nyubako yubatse ku butaka bufite nimero 28/30. Kubwa Meya Namayanja ngo ntiyumva ukuntu imyaka 10 ishize bakorera muri iyi nzu nta kiguzi bishyura, nyuma uyu musirikare akaba aribwo atangaza ko iyi nzu ari iye.Yagize ati”Maze imyaka 10 ndi umuyobozi wa Masaka , muri iyo myaka yose nakoreraga muri iriya nzu. Sinumva uko umuntu aza aka kanya akiyita nyiri inzu”
Maj Gen Silver Kayemba we avuga ko ubuyobozi bw’umujyi wa Masaka busanzwe bukodesha iyi nzu ye , nkuko yabitangarije ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru.Yagize ati”Barabizi[Ubuyobozi bw’akarere ka Masaka] ko bahakorera nk’abapangayi”
Nubwo Gen Kayembe atangaza ibi ariko, avuga ko inzu ye yubatse ku butaka bufite nimero 26A bituma amakuru atangwa n’impande zombi ku butaka inyubako yubatse anyurana.
Hagati aho, Njyanama y’akarere ka Masaka yavuze ko yatangiye gushaka aho umuyobozi wako yaba akorera by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe umwanzuro w’umugenzuzi mukuru w’Imari wa Uganda ugaragaza nyiri iyi nzu, dore ko binavugwa ko yatawe n’abashoramari b’Abanyaziya , Gen Kayembe agahita ayigira iye.