Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 07 Nyakanga 2020, nibwo Madame Alice Kayitesi wari usanzwe ari umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo , nyuma Akarere ka Kamonyi nibwo kahise kayoborwa by’agateganyo n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Tuyizere Thaddee.
Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi yakomeje ikivi cyari cyaratangiwe na Guverineri Kayitesi na Komite Nyobozi y’akarere bafatanije kuyobora.
Mu bihe bitari byoroshye Meya Tuyizere n’abo batanyije kuyobora bahangaye n’icyorezo cya Covid-19 cyari kibasiye igihugu cy’u Rwanda n’Isi muri rusange.
Meya Tuyizere na Nyobozi bakoze ubukangurambaga butandukanye mu mirenge igize aka karere babashishikariza kwirinda no kurinda abandi.
Ubwo u Rwanda Rwatangiraga gukingira abaturage barwo bahereye mu mujyi wa Kigali n’abantu bari mu byiciro byihariye, no mu karere ka Kamonyi abaturage batangiye gukingirwa.
Meya Tuyizere yafashe urukingo ndetse ashishikariza abaturage kutagira ubwoba bw’urukingo kuko atari ubwa mbere bakingirwa nubwo uru ari ku nshuro ya mbere bari bagiye kuruhabwa.
Yabasabye kwirinda ibihuha bya bamwe bagenda babeshya ibyo bishakiye bayobya amakuru. Aho yanyuze hose kandi yibukije ko gufata uru rukingo bidasimbura ingamba zisanzwe zo kwirinda Covid-19
Meya Tuyizere, yavuze ko igikorwa cy’itangwa ry’uru rukingo, abaturage bikaba bo hirya no hino mu bigo nderabuzima aho bafatira urukingo bakitabiriye neza.
Imibereho myiza n’ubuzima
Meya Tuyizere, Ubwo yaganira n’Ikinyamakuru RwandaTribune yavuze ko Abaturage bo mu karere ka kamonyi , bishimira ikigero cyiza bagezeho batanga ubwisungane mu kwivuza. Ni mu gihe abiyishyurira ubwisungane mu kwivuza bari bageze bageze ku kigero cya 89.5%, naho abafite ubundi bwishingizi burimo na Mutuweri bari ku kigero cya 91%, bakavuga ko bafite intego yo kwesa umuhigo bakagera ku 100% (hari ku itariki ya 14 Ukwakira 2021).
Tuyizere Thaddee, yakomeje avuga ko ibanga bakoresheje ari ubukangurambaga bwimbitse byatumye bagera ku kigero cya 91.3% , ko bakibura 8.7% kugirango bese umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza 100%.
yakomeje avuga ko umwaka wa Mutuweri utangira mu kwezi kwa Nyakanga (7) ukageza muri Kamena (6) k’umwaka ukurikiyeho , ati” kuba tugeze ku kigero cya 91.3% mu mezi atatu abanza ni ibyo kwishimirwa kuko twageraga muri aya mezi tutaragera kuri iki kigero.
N’ubwo hari abaturage batanze igice barakivuza kugeza mu kwezi k’Ukuboza (12) , umwaka wa 2021, bivuga ngo igihe kiracyahari ariko na none ni no kubyira abaturage ko igihe cyadushiranye kuko utarabujyamo ntabwo ashobora kwivuza”.
Ubukungu, iterambere n’ubukerarugendo
Meya Tuyizere na Komite Nyobozi bafatanije kuzamura ubukungu n’iterambere no gutunganya hamwe mu hantu nyaburanga hagize akarere ka Kamonyi. Muri aho twavuga ‘Ijuru rya Kamonyi, Ubu ni mu Murenge wa Gacurabwenge aho Umwami Yuhi II Mazimpaka yari atuye.
Umuhungu we Cyirima Rujugira waje kujya gutura ku musozi wa Gaseke ubu ni mu Murenge wa Kayenzi. Hari n’ishyamba ahatabarizwaga[ahashyingurwaga] abami i Muganza mu Murenge wa Karama
Ku bijyanye n’imiturire hashyizweho igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kamonyi kigizwe n’imirenge itatu ariyo Runda, Rugarika na Gacurabwenge, hashyizweho amasite y’imiturire muri iyi mirenge 135 bafatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’imiturire (Rwanda Housing Authority) ibi ngo byakozwe kugirango abaturage bature neza.
Mu rwego rwo kunoza imiturire batangiye gutunganya site 18 ziri mu mirenge ya Runda, Rugarika na Gacurabwenge.
Mu bukungu bashishikarije abikorera batandukanye gushora imari muri aka karere kuko ubu hari ibikorya by’ubucuruzi n’inganda byatangiye gukora
Akarere Ka Kamonyi gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, gafite Imirenge 12, Utugari 59 n’Imidugudu 317, gafite abaturage 340,501, gafite ubuso bungana na kilometero kare 655,5, gahana imbibe n’Uturere dutanu: Muhanga, Ruhango, Nyarugenge, Gakenke na Bugesera.
Akarere ka Kamonyi kandi kubatse mu Mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, Intara y’amajyepfo.
Nkundiye Eric Bertrand