Meya w’akarere n’umushoferi we batawe muri yombi mu majyaruguru ya Niger bafite ibiro birenga 200 by’ikiyobyabwenge cya cocaine mu modoka yabo, nkuko polisi ibivuga.
Aba bacyekwa uko ari babiri, batatangajwe amazina, bashinjwa kuba bari batwaye ibyo biyobyabwenge babijyanye muri Libya, nyuma yuko bigeze muri Niger mu buryo bwa magendu bivuye muri Mali.
Ikigo cya Niger kirwanya ubucuruzi butemewe n’amategeko bw’ibiyobyabwenge cyavuze ko iyi ari yo cocaine ya mbere nyinshi ifashwe icyarimwe muri iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba.
Ubucuruzi bwa magendu bw’ibiyobyabwenge hamwe no gufatwa kwabyo birimo kugenda birushaho kuba ikintu kimenyerewe muri ako karere.
Ku wa gatatu, ikigo cya Niger kirwanya ubucuruzi butemewe n’amategeko bw’ibiyobyabwenge, cyitwa Office Central de Répression du Trafic Illégal des Stupéfiants (OCTRIS), cyavuze ko polisi yari ibizi ko hari cocaine nyinshi irimo gutwarwa mu gihugu yerekezwa muri Libya, ndetse ko yari yakomeje kuyikurikirana.
Umuvugizi wa OCRTIS Nana Aichatou Ousmane Bako yagize ati: “[Iperereza] ryatumye ku itariki ya kabiri y’ukwezi kwa mbere hafatwa amatafari [imizigo] 199 ya cocaine – apima 214kg yose hamwe – mu modoka y’ibiro by’umukuru w’akarere muri Fachi”.
Iyo modoka yari imaze gusohoka muri Fachi yerekeza muri Libya inyuze mu mujyi wa Dirkou ubwo yahagarikwaga ku cyumweru.
Madamu Bako yagize ati: “Ni bwo bwa mbere igihugu cyacu gifashe cocaine nyinshi cyane gutya”. Yongeyeho ko ibyo biyobyabwenge byari birimo kwerekezwa i Burayi, aho agaciro kabyo ko mu muhanda kagereranywa ko kagera kuri miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika (miliyari 19 mu mafaranga y’u Rwanda).
Uwo ‘mayor’ n’umushoferi we bajyanwe mu murwa mukuru Niamey, ngo bahatwe ibibazo.
Fachi ni agace karimo amazi (kazwi nka ‘oasis’) ko mu butayu bwa Ténéré, mu ntera ya kilometero hafi 400 mu majyaruguru y’umujyi wa Agadez. Hazwi nk’akarere k’ubucuruzi bw’ibicuruzwa bitandukanye nk’umunyu n’ibindi.
Aka karere gakoreshwa nk’inzira inyuzwamo ibicuruzwa bya magendu – nko gutwara ibiyobyabwenge hagati y’Amerika y’epfo n’Uburayi ndetse no gutwara abimukira mu buryo bwa magendu.