Musenyeri Filipo Rukamba yatangaje impamvu zituma abapadiri batemerwa gusoma Misa mu ruhame harimo n’izifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.
Kiliziya Gatolika yerekana impamvu hari abapadiri n’abandi bayobozi ba kiliziya bagize uruhare muri jenoside batemerewe gusoma misa mu ruhame.
Perezida w’inama nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba yabwiye Ijwi rya Amerika , ko icyo cyemezo kigamije kwirinda ko hari abakomeretswa no kubona abapadiri bahamwe n’icyaha basoma misa mu ruhame.
Musenyeri Rukamba avuga ko impamvu nyamukuru abapadiri bakoze Jenoside babujijwe gusomera Misa mu ruhame ari uko hirindwa ko hari abagizweho ingaruka na Jenoside byakomeretsa.
Yagize ati” Ubusanzwe nta mpamvu nimwe ibuza umupadiri gusoma Misa, gusa iyo bigaragaye ko hari abo byahungabanya ayisomera wenyine atari mu Ruhame”
Musenyeri Rukamba kandi yanongeyeho ko niyo Padiri yaba ari muri Gereza aba yemerewe gutura igitambo cya Misa ku giti cye.Gusa avuga ko nk’uwahimijwe n’urukiko icyaha cya Jenoside bitagaragara neza asomeye misa mu kiliziya nk’abapadiri basanzwe.
Abazwa ku mubano wa Kiliziya Gatolika y’u Rwanda na Guverinoma , Musenyeri Rukamba yavuze ko Kiliziya na Leta bakorana neza nk’umufatanyabikorwa mu iterambere ry’igihugu aho kuri ubu Kiliziya ifasha Leta mu mashuri, ubuzima n’indi bizamura imibereho myiza y’abaturage.
Yashoje avuga ko Kiliziya na Leta y’u Rwanda byasabye Papa ko yasura u Rwanda gusa ngo kugeza magingo aya bataramenya gahunda Papa Francis azabaha bitewe na gahunda ze nyinshi aba afite.