Nyuma y’uko u Rwanda rushyize hanze impapuro zimuta muri yombi ,Jean Paul Micomyiza ushinjwa ibyaha bya Jenoside bivugwa ko yakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare aho yari umunyeshuri mu 1994 yashyikirijwe ubushinjacyaha bw’u Rwanda n’igihugu cya Suède kugira ngo aburanishwe ku byaha akurikiranyweho.
Jean Paul Micomyiza yafashwe mu Ugushyingo 2020 kubera inyandiko Leta y’u Rwanga zo kumuta mura yombi.Yaburanye mu nkiko za Sweden arwanya koherezwa mu Rwanda, ubucamanza bwo mu gihugu cya Sweden, mu Ukuboza 2021 bwanzura ko nta mpamvu yatuma atoherezwa mu Rwanda.
Abandi Banyarwanda batatu baregwa Jenoside bafungiye muri Sweden aho bakiburana ku koherezwa mu Rwanda.
Micomyiza w’imyaka 50, aregwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuba mu bateguraga ibikorwa byo kumenya no guhiga abasivile b’Abatutsi bagomba kwicwa mu 1994, ubwo we yari afite imyaka 22.
Bumurega “Ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora jenoside, n’ibyaha byibasiye inyoko muntu”, nk’uko itangazo ry’ubushinjacyaha ribivuga.Micomyiza ntabwo ariregura ku byaha aregwa.
Ibyo byaha aregwa kubikora ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare ari naho avuka.
Umuhoza Yves