Midland Motel iherereye mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba yasabye imbabazi ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, kubera serivise mbi yahawe abarwanashyaka baryo n’iyi Moteri muri Kamena uyu mwaka.
Ibi byabaye Ku wa 17 Kamena 2023, ubwo abayoboke b’Ishyaka Green Party babwirwaga ko batagomba gukorera Inteko Rusange y’urubyiruko muri Midland Motel, iherereye mu Karere ka Kayonza nyamara bari bamaze kwishyura ‘avance’ y’ikiguzi cya serivisi ryari ryasabye.
Ibi babibwiwe bahageze kuri uwo munsi, haza kwitabazwa ubuyobozi bw’Akarere buhuza impande zombi birangira iyo nteko rusange ihabereye ariko ntibanyurwa na serivisi bahaherewe.
Nyuma yaho Perezida wa Green Party, Dr. Habineza Frank, yavuze ko bitumvikana ukuntu bishyuye ndetse bakanasaba uburenganzira ku Karere bwo kuhakorera inama ariko bagahabwa serivisi mbi, asaba ko iyi motel yafatirwa ibihano.
Umuyobozi wa Midland Motel Kayonza, Kibukayire Espérance, yabwiye Itangazamakuru ko bisegura kuri serivisi mbi yahawe Ishyaka rya Green Party ubwo ryabaganaga. Yasobanuye ko ubusanzwe bakirana yombi ababagana ku buryo ngo bisegura cyane kuri iri shyaka.
Ati “Dr Frank Habineza atubabarire ntabwo ari ko bisanzwe kandi nibanagaruka bazabona ko atari ko bimeze. Mu by’ukuri impamvu yabiteye, uwatwatse ‘proforma’ yatwandikiye kuri WhatsApp atubwira ko umukiliya tuzakira ari Company ya DGPR, turayibaha, ku mugoroba baduha ‘avance’ y’ibihumbi 300 Frw. Ntitwamenye ko ari ishyaka tuzakira, twumvaga ari abantu bake bikorera.”
Kibukayire yakomeje avuga ko mu gitondo baje gutungurwa n’uko basanze hari kuzamurwa ibirango by’ishyaka, ibi byatumye basa n’abatungurwa babanza kubaza neza ibya Company niba ari ryo shyaka, muri uko kubaza ngo ni bwo bamaze isaha yose bumvikana birangira batakiriye neza uko kubatinza.
Ati “Aho ni ho hagaragaye serivisi mbi bituma abashakaga gukora inama batishimira uko kubatinza kuko hashize isaha yose ariko nyuma byarangiye twumvikanye bakora inama, gusa byagaragaye ko batabyishimiye, tukaba tubasaba imbabazi tubizeza ko ubutaha tuzabaha serivisi nziza.”
Ishyaka rya Green Party ryakoreye inama muri iyi motel mu nama bari biyemeje gukorana n’abayoboke babo imwe muri buri Ntara barebera hamwe ibyabateza imbere.
Nyuma y’uko umuyobozi w’iyi Motel atangaje ibi , ubuyoboxzi bw’iri shyaka ntacyo bwari bwatangaza kubyerekeye ibi byavuzwe haruguru.