Raporo yasohowe n’ishirahamwe mpuzamahanga ryita ku biribwa FAO ku bufatanye n’Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku biribwa PAM yagaragaje ko miriyoni 174 z’abatuye isi zishobora kwicwa n’inzara mu gihe ibihugu batuye byaba bitagize icyo bikora ku ubukene bubugarije.
Iyi raporo ivuga ko umubare munini wabibasiwe n’inzara ku rusha abandi bari mu bice icumi byatoranijwe mu Isi. Ibihugu biza ku isonga mu kugira abaturage bashonje kurusha abandi ni Yemeni, Sudani y’Epfo n’Uburegerazuba bw’igihugu cya Nijeriya.
Umuyobozi wa FAO , Dominique Burgeon, avuga ko bimwe mu byateye iyo nzara birimo intambara, hamwe n’ubundi bwoko bw’ubwicanyi hakoyongeraho n’icyorezo cya Covid-19.
Iyi Raporo igaragaza ibihugu bya Afurika, Ibihugu byo mu burasirazuba bwo hagati nka Afuganistani ,Siriya , Libani, na Haiti yo mu birwa bya Caraibe nka bimwe mu byugarijwe n’inzara kurusha ibindi ku isi
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kugirango uyu mubare w’abibasiwe n’inzara utabarwe urupfu rubategereje ,hakenewe ko ibihugu by’Isi bikusanya miriyari zigera kuri 5 z’amadorari ya Amerika .