Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye yahawe Miliyoni 20 z’Amadoli na Guverinama ya Congo, yo kuyifasha kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23, bafatanyije n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), FDLR, Wagner na Wazalendo,gusa ayo mafaranga yatumye mu gihugu cye hacikamo igikuba.
Ayo mafaranga rero akaba akomeje gukurura umwuka mubi mu gihugu cy’u Burundi, aho abaturage bakomeje kwibaza impamvu abasirikare babo bakomeje gushirira k’ubutaka bwa Congo, aho kugeza ubu habarurwa abasirikare b’u Burundi bakuru icyenda, bafite ipeti k’urwego rwa Colonel na Major bafunzwe bazira intambara irimo guhuza M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Congo , harimo n’iza leta ya Bujumbura, abandi batari bake nabo bakaba bakomeje kuhasiga ubuzima umunsi k’umunsi
Muri abo basirikare icyenda, bafunzwe hariho abanze koherezwa mu burasirazuba bwa Congo kurwanya M23 abandi banenze igitekerezo cyo kohereza abasirikare b’u Burundi kujya gupfira k’ubutaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Gusa hari abu bahirije boherezwa i Congo kurwanya M23.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 22 Ugushyingo 2023, nibwo umuvugizi w’umutwe wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka, yamaganye igisirikare cy’u Burundi gikomeje gufatikanya n’ingabo za Congo kurwanya M23. Bikaba bizwi ko ingabo za FARDC zifatanije na FDLR ndetse na Wazalendo na bariya ba Wagner.
Ibi yabitangaje akoresheje urubuga rwa X, aho yagize ati:”Twamaganye igisirikare cy’u Burundi gikomeje gufatikanya n’ihuriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Congo aribo FDLR, FARDC, Wagner na Wazalendo.”
Abasirikare b’u Burundi bavuze ko Perezida Félix Tshisekedi na Mugenzi we w’u Burundi bakoranye amasezerano mu kwezi kwa Kanama 2023, maze Tshisekedi aha Evariste Ndayishimiye amafaranga miliyoni 20 z’amadori kugirango bafatanye kurwanya M23.
Muri ayo masezerano bemeranije no kugirana imigenderanire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi no guhanahana amakuru y’ubutasi, nk’uko byatangajwe n’umwanditsi Pacifique Nininahazwe w’umurundi aho yanatangaje ko ayo masezerano yanditswe ku mpapuro zifite page 4.
Ayo mafaranga ngo yazanye ingaruka nyinshi ku gihugu cy’u Burundi kandi amakuru akomeza avuga ko Abasirikare b’u Burundi barenga 300 ko bamaze gupfira muri ziriya ntambara bahanganyemo n’umutwe w’Inyeshyamba wa M23. Harimo n’abandi basaga 150 ba buriwe irengero abandi benshi bafatwa mpiri.
Dore ko mu minsi yashize bamwe mu bafashwe mpiri n’uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23, waberekanye.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com