Minisitiri Gatabazi yatangaje ko hari kwigwa uburyo bwiza bwo gushyiraho imipaka mitoya abantu bazajya bakoresha mu gihe berekeje muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo ,batabanje kuzenguruka ngo bace ku mipaka minini 2 isanzweho.
Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yabigarutse ubwo yaganiraga n’Itangazmakuru nyuma y’umuganda wahuje Minisiteri ayobora , minisiteri y’Umutekano mu gihugu n’abaturage b’akarere ka Rubavu kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko Guverinoma iri gukora inyigo y’uko hakubakwa imipaka mito ihuza u Rwanda na RD Congo, mu rwego rwo hgufahsa abaturage batuye akarere ka Rubavu kujya bambuka bakoresheje akapapuro gato kazwi nka Jeto.
Minisitiri Gatabazi yavuze ibi nyuma yo kubazwa igihe abaturage ba Rubavu by’umwihariko umurenge wa Gisenyi bazongera kwemererwa kwambuka umupaka nakoresheje jeto.
Minisitiri Gatabazi yemeje ko iki kibazo cyatekerejweho neza , ndetse ko abayobozi b’akarere babiganiriyeho n’ab’imirenge gusa ngo biracyari kunozwa .
Umuhoza Yves