Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , Chritophe Lutundula Apala Kuri uyu wa Mbere bivugwa ko yasuye Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa igomba gufunga imiryango kuri uyu wa Gatatu.
Ni nyuma y’aho inama nkuru y’umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yemeje umwanzurio wo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega .
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Ukwakira 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yasuye Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa aho yabonanye na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu akamugezaho ibaruwa ikubiyemo ibyemejwe na Guverinoma ya Kinshasa.
Mu baruwa Rwandatribune ifitiye Kopi, Lundula yibukije Amb Karega ko atagomba kureza kuri uyu wa Gatatu akiri ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibitangazamakuru byo muri RD Congo byanditse ko n’ubwo Amb Karega yemerewe kuba muri iki gihugu kugeza kuri Gatatu tarikiya 2 Ugushyingo 2022, we byitezwe ko agera i Kigali kuri uyu wa Mbere mu masaha y’igicamusi.
Kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byabaye nk’ikimenyetso cyo gucana umubano hagati ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’uRwanda. Guverinoma ya RD Congo yanahise ibuza Ambasaderi wayo wari uheruka gushyirwaho kuyiharararira mu Rwanda gutanga inyandiko ze zibisaba yagombaga gushyikiriza Perezida Kagame.
Guverinoma ya RD Congo ishinja u Rwanda gufasha no M23 no gutera igihugu cya Congo rwo ubwarwo. Ibi birego byose u Rwanda rukaba rubihakana.
Uyu se ngo ni Lutundula na sebuja baratekereza ko Amb Vincent Karega adafite aho ajya?