Minisitiri Nyirarukundo avuga ko nta munyarwanda wabura amafaranga 300F yo kugura agapfukamunwa
Nyuma y’uko hatangajwe ko kwambara agapfukamunwa bibaye itegeko ku baturarwanda bose mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bamwe mu batishoboye bakagaragaza ko batazabona ayo kukagura kandi babuze n’ayo kugura ibyo kurya, Minisitiri Nyirarukundo Ignatienne yatangaje ko nta munyarwanda wabura amafaranga 300F yo kugura agapfukamunwa.
Tariki 18 Mata 2020 ni bwo Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yabwiye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ko abaturarwanda bose bagomba kwambara udupfukamunwa igihe bari mu ngo n’igihe basohotse mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Yavuze ko Leta igiye gukora ibishoboka byose utu dupfukamunwa n’amazuru tukagera ku isoko kandi turi ku giciro kiza.
Ati “Ni icyemezo cyafashwe ko Abanyarwanda bagomba kukambara (agapfukamunwa). (…)Ukambaye ntabwo yanduza mugenzi we umuri imbere, iyo uvuga amacandwe ntiyamugwa mu maso ngo yandure, na we kandi igihe akuri imbere ni ko byagenda”. Dr Ngamije Daniel yavuze ko kwambara udupfukamunwa ku bantu bose bizafasha u Rwanda gukomeza gukumira ikwirakwira rya Covid-19.
Minisitiri Ngamije yavuze ko by’akarusho utu dupfukamunwa tugiye gushyirwa ku isoko dushobora kumeswa inshuro eshanu (5). Ati “Ni udupfukamunwa umuntu ashobora kumesa inshuro eshanu ari kazima, bivuze rero ko abantu bazaba bafite ikintu bagomba kwambara”.
Kuwa 19 Mata 2020 Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse n’iyo bahuye n’abandi benshi nko mu nsisiro n’ahatuye imiryango myinshi.
Hari abaturage batangaza ko batazabona amafaranga yo kugura udupfukamunwa na cyane ko babuze amafaranga yo kugura ibyo kurya muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19, bagasaba Leta ko yatubahamo imfashanyo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne yavuze ko abanyarwanda badakennye ku buryo hari uwabura 300Frw yo kugura agapfukamunwa. Yavuze ko uwayabura yakoresha n’igitambaro cy’umwenda yambaye ariko akirinda iki cyorezo gihangayikishije Isi.
Mu kiganiro yagiranye na Radio & Tv10 agasabwa kugira icyo abwira abaturage bataka inzara bityo ko batabona ayo kugura agapfukamunwa, Minisitiri Nyirarukundo Ignatienne yasubije umunyamakuru muri aya magambo “Ntabwo nibaza ko umunyarwanda yabura amafaranga yo kugura Mask (agapfukamunwa), nayabura azashyireho umupira we cyangwa ikindi’.
Yakomeje ati “Njyewe apfa kuba yirinze, ubwo bazishakamo ibisubizo njye ndabizera cyane. Ashobora gushyiraho n’igitambaro yari asanzwe atega cyangwa n’igice cy’umwenda, ntabwo mbizi ariko njye numva abanyarwanda ubanza hari igihe tubakabiririza cyane, tukabahindura abantu batishoboye, I don’t like (simbikunda). Nta na rimwe numva umunyarwanda yabura amafaranga 300F, ko atabura ayo kugura umunyu cyangwa ikindi kintu cyangwa gutega Bus?”.
Hon Nyirarukundo Ignatienne Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Icyakora yunzemo ko igihe hagize uyabura koko, mugenzi we yamugoboka akagura udupfukamunwa tubiri akamuha kamwe. Ati “Cyangwa niba binabaye reka twe kubifata nk’ibintu biri general (ibintu rusange), ashobora nawe ubwawe kuyagusaba ukayamuhereza cyangwa se waguze ebyiri ukamuha imwe.
Yes ibyo byaba, ariko rwose ntabwo abanyarwanda ari abantu batishoboye kugera kuri urwo rwego ngo utangire unabatekerereze kuri National level (ku rwego rw’igihugu) ngo ‘utari bubone Mask?’. Ni nk’utari bubone urukweto, utari bubone,..ibintu nk’ibyo”.
Biteganyijwe ko udupfukamunwa tugera ku isoko ryo mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu. Tuzaba turi ku biciro bitandukanye harimo n’utuzaba tugura amafaranga y’u Rwanda 500Frw. Minisiriri w’Ubuzima avuga ko igiciro cy’utu dupfukamunwa, ari igiciro kiza cyoroheye abaturage ndetse ko dushobora no kumeswa.
Kwambara udupfukumanwa n’amazuru ku baturage bose byasabwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryiza ku Buzima (OMS/WHO). Kuri ubu bimaze kugirwa itegeko mu bihugu binyuranye ku Isi birimo; u Bushinwa, u Rwanda, u Bwongereza n’ahandi.
Hategekimana Jean Claude