Muri gahunda yo kongera ubuso buhingwaho icyayi, abaturage bo mu murenge wa Rugabano akarere ka Karongi, batangiye gahunda yo kongera ubuso buhingwaho icyayi.
Ikigamijwe muri uyu murenge ni ugutera icyayi ku buso bungana na hegitari ibihumbi 4 burimo n’ubw’abaturage buzafasha kongera umusaruro w’icyayi. Aba baturage kandi bamaze kwegerezwa uruganda rwa Rugabano rutunganya icyo cyayi beza, bakaba bishimira icyo gikorwa.
Niyibizi Vedaste avuga ko kuba ubutaka bwe bugiye guhingwamo iki cyayi kuri we ari ibyishimo “n’ubundi ubu butaka sinari kuzabushobora. Aha hantu uretse ishyamba nahahinze naryo ridakura, ndetse n’icyarire cy’inyana nahakuraga nta kindi mbona nari kuzahamaza. Ubu icyayi nimara kukihatera hose, bizamfasha kwikura mu bukene “.
Uwitwa Mukamwiza Dorothee ati : “ mudushimirire umubyeyi wacu nyakubahwa Paul Kagame, kuduha uru ruganda, kujya Gitesi ujyanye icyayi byari urugendo rurerure. Tuzacyitaho kandi tuzanakiraga abana bacu ku buryo nta mwana wacu uzongera gusonza…”
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Gerardine avuga ko Imbaraga nyinshi zirigushyirwa mu buhinzi bw’icyayi kuko gikomeje kurushaho gukundwa ku isoko mpuzamahanga ndetse n’igiciro gisigaye kigurwaho kikaba gishimishije.
Agira ati: “ Icyayi cy’u Rwanda gifite isoko rigari, kandi cyiri no ku giciro cyiza, kuko kuri ubu kigeze ku madorali atandatu ku kilo,ibi byaherukaga mu myaka ya 1999. Ibi bice bya Kongo Nil, bizadufasha kuko n’ubundi nta kintu cyaheraga mu buryo busanzwe, tuzahatera icyayi ku buso bwa ha 4000.”
Uru ruganda rushya rwa Rugabano begerejwe ruje rusanga izindi zihasanzwe arizo karongi tea factory, ndetse na Gisovu Tea company. Biteganijwe ko ruzatangira rutunganya toni 1000 z’icyayi cyumye, ariko intego ikaba ari ukwihutisha ibikorwa, uruganda rukajya rushyira ku isoko toni 4000 z’icyayi gitunganye buri mwaka.
Habumugisha Faraji