Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yibukije Abanyarwanda kutabangamira ubuzima bw’amatungo bakabana neza, cyane ko byose ari ibinyabuzima kuko ibyangiza umuntu bigira ingaruka no ku nyamaswa, ibasaba kuyabungabunga no kutayahohotera.
Ni ubutumwa bwagarutsweho mu nama ya 7 ku rwego rw’Afurika iteraniye iKigali yiga ku burenganzira n’imibereho myiza y’amatungo.Ni inama Ifite insanganyamatsiko igira iti “Ubudaheza hagati y’imibereho myiza y’amatungo, imihindagurikire y’ibihe n’iterambere, ibikorwa bitajorwa bihuriweho byo kurengera ibidukikije kandi birambye.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Olivier Kamana yavuze ko hakenewe imibanire myiza itabangamiranye hagati y’abantu n’amatungo kuko bituma amatungo abaho yisanzuye.
Yagize Ati: “Isi tuyibanaho n’amatungo n’inyamaswa,ibitubangamira nk’abantu bibangamira inyamanswa. Turagira ngo turebere hamwe uburyo twafata ingamba zo kugira ngo tubane neza kuri uyu mugabane w’Afuria n’Isi yose muri rusange, here kugira ikibangamira ikindi hagati y’abantu, amatungo n’inyamaswa kuko iyo tubungabunze uburenganzira bw’amatungo butuma amatungo abaho yisanzuye”.
Umuyobozi w’ibikorwa rusange mu Muryango w’Afurika wita ku mibereho myiza y’inyamanswa (Africa Network for Animal walfare ANAW, Wachira Benson Kariuki avuga ko Afurika izi akamaro k’inyamanswa n’amatungo kandi hakenewe imibanire nazo.
Yagize Ati:” Afurika izi icyiza cyo kubungabubunga imibereho myiza y’inyamanswa kandi usanga tubana nazo umunsi ku wundi, rero dukeneye kugirana isano rya bugufi nazo kuko zigize igice kinini cy’ibidukikije kandi Afurika ibifitemo inyungu”.
Naho Bonaventure Ndikumana na Odila Umuhire abaganga b’amatungo bavuga ko nubwo hari bamwe mu baturage bagihohotera amatungo hakiri urugendo rwo kubigisha.
Ati: “Ntabwo biragera ku rwego rwiza ariko tugerageza kwigisha abaturage uburenganzira bw’amatungo,ko agomba kurindwa inzara, inyota ndetse na rwaserera.”
Undi ati: “Hari abakiyakubita, abatayavuza, cyangwa rigahohoterwa mu bundi buryo, rero uburenganzira bw’amatungo burareba aborozi,ibigo bishinzwe ubuzima bwayo ngo yitabweho uko bikwiye”.
Iyi nama y’iminsi itatu yateguwe n’Umuryango w’Afurika wita ku mibereho myiza y’inyamanswa (Africa Network for Animal walfare, ANAW) n’abandi bafatanyabikorwa barimo Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Plants Hunger n’abandi, bikaba biteganyijwe ko izasoza imirimo yayo kuri uyu wa gatatu tariki 27 Nzeli 2023.
Norbert Nyuzahayo