Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) cyasabye abaturage kwishyura imisanzu y’umwaka wa 2021-2022, bakurikije ibyiciro by’ubudehe basanzwe bishyuriraho.
Ni mu gihe Bamwe mu baturage bari bafite impungenge mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza ( Mutuelle de sante) umwaka wa 2021-2022 , bitewe n’uko hari imiryango yagiye yikuzaho bamwe mubari bayigize, abashinze ingo nshya n’abafite abo bongereye ku miryango yabo.
Ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB, cyabamaze impungenge kivuga ko abaturage bakomeza bakomeza kwishyura imisanzu bakurikije ibyiciro by’ubudehe basanzwe bishyuriraho mu gihe hatarasohoka ibishya.
Ntigurirwa Deogratias, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango muri Mutuelle, mu kigo cy’igihugu cy’ubwitegenyirize ( RSSB), avuga ko abaturage bazakomeza kwishyura ubwisungane mu kwivuza bakoresheje ibyiciro bisanzwe ko ntacyahindutse.
Nyinawagaga Claudine, Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe iterambere ry’uturere (LODA ifite mu nshingano zayo Ibyiciro by’ubudehe) , avuga ko abaturage bazakomeza kwishyura ubwisungane mu kwivuza nk’uko byari bisanzwe, ati ” serivise yo kwishyura ntabwo bijyana n’ibyiciro, turashishikariza abaturage kwishyura nk’uko byari bisanzwe kuko abamaze kwishyura nta kibazo baragira kubijyanye n’ibyiciro”.
Kubijyanye n’imiryango mishya avuga ko igihe bamaze gushakana bajya bagana inzego zibanze mu mudugudu bagahabwa ibyiciro , ati”” umuyango mushya washakanye muri ibi bihe hahinduwe ibyiciro , bagana ubuyobozi bw’aho batuye mudugudu noneho umudugudu ukabandika nk’urugo rushya rwifuza icyiciro , umudugudu ukaduha amakuru y’imibereho y’urwo rugo ; ayo makuru niyo twifashisha kugirango tubahe icyiciro”.
Asoza avuga ko ku miryango yari isanzwe izakomeza guhabwa serivise nk’uko bisanzwe
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imibereho y’Abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ( MINALOC), ashimangira ko abaturage bazakomeza kwishyura ubwisungane mu kwivuza bakoresheje ibyiciro bisanzwe .
Nkundiye Eric Bertrand