Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yahinduye ibyiciro by’Ubudehe byari bisanzwe aho byavuye mu kureberwa kucyo umuntu atunze n’uko abayeho,harebwa icyo winjiza, umukire ni ubasha kwinjiza Frw 600,000 ku kwezi ashobora no kurenga.
Ibyiciro by’Ubudehe byahindutse biva ku cya 1,2,3 n’icya 4 aho ubu byabaye 5 kandi bibarwa hakoreshwa inyuguti A,B,C,D na E.
Abakize cyane bari mu kiciro cya A. Ni ababasha kwinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atandatu (Frw 600,000) haba ku mushahara bahembwa, umutungo winjira uva mu bindi bikorwa, umuntu ufite ubutaka mu Mugi bungana na Ha 1 no kuzamura cyangwa afite ubutaka mu cyaro bungana na Ha 10 no kuzamura, cyangwa akaba abasha kwinjiza ariya mafaranga mu bikorwa by’ubworozi.
Ikiciro B kirimo abinjiza kuva ku Frw 65,000 kugera ku Frw 600,000 muri bwa buryo twavuze haruguru. Gusa bibazwe mu butaka, umuntu agomba kuba afite Ha 1 kugera kuri Ha 10 mu cyaro cyangwa afite Metero kare 300-kugera kuri Ha 1 mu Mugi.
Ikiciro C ukirimo agomba kuba yinjiza hagati ya Frw 45,000 na Frw 65,000 byabarwa mu butaka akaba afite ½ cya Ha 1 kugeza kuri Ha 1 mu cyaro cyangwa akaba afite Metero kare 100 kugeza kuri Metero kare 300 mu Mugi.
Ikiciro D kirimo uwinjiza Frw 45 000 no gusubiza hasi ku mwezi. Byabarwa mu butaka akaba afite ubuso buri munsi ya ½ cya Ha 1 mu cyaro n’ubuso buri munsi ya metero kare 100 mu Mugi.
Ikiciro E ni cyo kirimo abafashwa
Abasobanuye ibi byiciro by’Ubudehe bishya bavuga ko ari ikiciro kihariye kirimo ingo z’abantu badafiteubushobozi bwo gukora kubera imyaka bafite, ubumuga bukabije cyangwa indwara zidakira kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo.
Muri iki kiciro harimo Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite imyaka 65 cyangwa ayirengeje kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango.
Harimo Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubumuga bukabije kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango.
Urugo ruyobowe n’umwana uri munsi y’imyaka 18 kandi akaba adafite ikindi akuraho ibitunga abagize umuryango.
Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye cyangwa undi uba muri urwo rugo afite uburwayi bwo mu mutwe kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga.
Urugo ruyobowe n’umuntu ukiri mu ishuri kandi urwo rugo rukaba nta bandi barurimo bashoboye gukora nta n’ikindi kintu rukuraho ikirutunga.