Kwita izina mu Rwanda ni umuhango ukomeye mu muco wa Kinyarwanda akenshi amazina ahabwa abana hakurikijwe ibihe bitandukanye ababyeyi baba barimo cyangwa barahuye nabyo ndetse rimwe na rimwe na politiki y’igihugu.
Izina rishobora kandi kuba ubutumwa ku baturanyi, uturere cyangwa se rishingiye ku bwoko.
Nyuma yimyaka 26 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewa Abatutsi, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko bamwe mu baturage bafite amazina afitanye isano n’amoko, amazina y’amagenurano cyangwa afitanye isano n’ibitekerezo bibi, aba baturage bakaba basaba kuyahindura.
Mu karere ka Kayonza, umuturage witwa Havugimana Emmanuel w’imyaka 60, aravuga ko amazina akoresha ubu atariyo yiswe n’ababyeyi be.
Ati: “Amazina yanjye y’amavuko ni Gahutu Emmanuel ariko mu 1996 nahisemo guhindura izina kuko ryansanishaga n’ubwoko kandi sinifuzaga gukomeza kwitirirwa ubwoko runaka kuko muri iki gihe mu Rwanda nta by’amoko bikiharangwa”.
Akomeza avuga ko ubwo yasabaga Leta kumuhindurira amazina yamwemereye ko yayahindura.
Impuguke mu bigendanye n’indimi n’umuco, bavuga ko mu muco nyarwanda hari ibintu binyuranye bigenderwaho mu kwita izina.
Bavuga kandi ko hari amazina ashingira ku mvugo zashinze imizi mu gihe runaka, bakanashingira ku myemerere ya banyiri- kuyatanga cyangwa bagashingira ku byabaye mu mateka no ku mibereho bwite y’umuryango.
Umwe mu baganiriye na BBC dukesha uyi nkuru avuga ko nka mbere ya jenoside byashobokaga ko umwana ahabwa izina bifatiye ku byitwaga ubwoko.
Avuga kandi ko bene ayo mazina usanga nta mwanya agifite mu Rwanda ubu kuko ibyo yaganishagaho bitakiri mu mvugo twavuga ko ishinze imizi muri iki gihe, ni ukuvuga ko hari ibyo ugomba kwirinda kuvuga mu mazina kubera ko bitacyemewe.
Mukayiranga Rugabira Chantal, Umuyobozi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ishami rifasha abashaka guhindura amazina, avuga ko Hari nuza akubwira ko abahungu baza kumurambagiza, bakumva izina rye, bagahita bigendera bakamubera imbogamizi.
Ati hari uwigeze kuza yaritwaga “Nyirabakiga” akavuga ko atari n’umukigakazi.
Akomeza avuga ko bamubwira ko aya mazina atuma bibuka ibintu byose byabaye mu gihugu, bagasa nkaho nabo babigizemo uruhare kandi ntarwo bagize cyangwa se bakaba babizira kuko ari aba n’aba cyangwa bashyigikiye iki n’iki.
Madamu Mukayiranga asoza avuga ko byibuze abantu batari munsi ya 200 mu kwezi bari gusaba guhindurirwa amazina mu Rwanda.
Norbert Nyuzahayo