Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu mu Rwanda yasohoye urutonde rw’ imiryango ishingiye ku myemerere, igomba guhagarikwa kuko itemewe n’ amategeko kandi ikaba ntabuzima gatozi ifite!
Ni nyuma y’ igenzurwa rwakozwe na Minisiteri y’ ubutegesi bw’ igihugu ifatanyije n’ ikigo cy’ igihugu cy’ imiyoborere RGB ku nsengero, bikarangira zimwe zifunzwe burundu izindi zigahabwa igihe ntarengwa cyo kuzuza ibisabwa, izindi ndetse zigasabirwa gusenywa zigakurwaho burundu.
Mu ibaruwa Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Musabyimana Jean Claude, yandikiye abayobozi b’ uturere n’abanyamabanga-nshingwabikorwa batwo yavuze ko yanditse abasaba guhagarika imiryango yose iri ku ri uru rutonde n’ ibikorwa by’ iyo miryango byose, ndetse n’ indi miryango yose idafite ubuzima gatozi ni ukuvuga ikora itemewe n’amategeko aho yaba ikorera hirya no hino mu gihugu.
Kuri uru rutonde ruriho imiryango isaga 40 rubimburiwe n’ Abagorozi kwisonga, Minisiteri y’ ubutegesti bw’ igihugu ivuga ko bagomba guhagarika ibikorwa byabo burundu, ni nyuma y’ igihe gito Umukuru w’ igihugu Paul Kagame agaragarije ko hadutse ubutubuzi mu madini aho abantu bitwikira ijambo ry’ Imana bagacucura abaturage utwabo.
Inkundura y’ifunga ry’insengero ni ikibazo gikomeje kutavugwaho rumwe n’abatari bake mu Rwanda, haba ku mbugankoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye.
Ni mu gihe bamwe bagaragaza ko amatorero n’amadini ntacyo amariye abanyarwanda kuko hari bamwe babigize ubucuruzi bagasahura abanyarwanda utwabo ari naho umukuru w’ ihihugu yahereye avuga ko ntakajagari ashaka mu nsengero.
Gusa na none, hari abandi bemeza ko mu gihe icyemezo cyo gukomeza kuzifunga gishyizwe mu bikorwa, hashobora kubaho ingeso mbi zitandukanye. Ikinyuranye n’ ibyo Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu uretse gufunga insengero hakaba hafashwe icyemezo cyo guhagarika burundu amadini n’amatorero atagira ubuzima gatozi hakibazwa abantu basengeraga muri ayo madini aho bazerekeza!
Rwandatribune.com