Minani Jean Marie Vianney, umunyapolitiki wahoze mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aricuza imyaka icumi yose ishize ari mu bikorwa bigamije kurwanya no gusebya ubutegetis bw’u Rwanda.
Minani Jean Asanzwe ari umuyobozi w’umutwe wa Politiki uzwi nka “Isangano” ukorera hanze y’u Rwanda ndetse ukaba wari unasanzwe urwanya ubutegeti bw’u Rwanda.
aheruka gutangariza Itangazamakuru ko mu mwaka utaha wa 2023 yitegura kuza gukorera politiki ye mu Rwanda ariko ko yahinduye umurongo n’imyumvire yari afite akiri muri opozisiyo Nyarwanda Ikorera hanze.
Akomeza avuga ko ari umwe mu Banyapolitiki basebyaga bikomeye ubutegetsi bw’u Rwanda nkaho yigeze gutangaza ko Ubutegeti bw’u Rwanda buyobowe n’agatsiko k’Abatutsi ariko ko ubu abyicuza kuko ibyo ari ibitekerezo by’ivangura yari agifite ubwo yari akiri muri opozisiyo Ikorera hanze ngo kuko abantu bari mu butegeti bw’Igihugu batagakwiye kureberwa mu ndorerwamo y’amoko, akarere ahubwo ko icy’ingenzi ari ubushobozi bafite.
Akomeza avuga ko ibyo byose yabisabiye imbabazi Perezida Paul Kagame mbere y’uko yitegura kuza gukorera politiki ye mu Rwanda.
Yagize ati “Nibyo koko mu myaka icumi ishije nakoze politiki itarabashije gushimisha Abanyarwanda kandi ibyo ngibyo nabisabiye imbabazi Nyakubahwa Perezida wa Repuburika. Namwandikiye ubutumwa bugufi kuri twitter account ye Musaba ko yangirira imbabazi kuri ibyo bikorwa byose bya Politiki y’ivangura no gusenya Igihugu nari narishoyemo mu myaka icumi ishize kandi ko ntazasubira kujya mu bikorwa bisebya Igihugu bigamije kurwanya ubutegetsi.”
Ku rundi ruhande ariko JMV Minani yabajijwe ukuntu azakora Politiki atanenga ubutegetsi, asubiza ko intego zabo zahindutse zitakigamije gusenya ibyagezweho nk’uko mbere byari bimeze akiri muri opozosiyo ahubwo avuga ko ubu we n’abagize Ishyaka rye “ISANGANO politiki yabo iagamije kubakira ku byagezezweho kuko hari ibyo FPR na Perezida Paul Kagame bakoze birimo, ibikorwa by’iterambere, Ikoranabuhanga n’ibindi.
Ati “Twahinduye imyumvire, Ubu icyo tugamije mu mirongo migari ya Polittiki yacu ni ukubakira ku byagezweho atari ugusenya ibyo dusunze kuko hari ibyo FPR na Perezida Paul Kagame bakoze nk’ ibikorwa by’iterambere, ibikorwa remezo, Uburezi, ikoranabuhanga. Urebye aho igihugu cyari kigeze hafi yo kuranduka ariko ubu cyariyubatse ku buryo bugaragara reba ukuntu u Rwanda ruyoboye Francophonie, Commonwealth, n’ahandi. Urebye ukuntu Abanyarwanda bajya gucunga umutekano mu bindi Bihugu bigaraza za ko hari ibyakozwe akaba ariho na politiki yacu igomba guhingira.”
Minani JMV avuga ko yisanze mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nyuma yo guhunga Igihugu mu cyo we yise Munyangire. Ngo hari abamushinjaga gukoresha Inama za FPR yarangiza agakoresha n’izabarwanya ubutegetsi bw’uRwanda abonye ko bizamukururira ibibazo ngo ahitamo guhunga.
Akomeza avuga ko akigera hanze yaje kugwa mu mutego wo gukorana n’abantu bafite ikibazo kijyanye n’ivangura ndetse ko harimo benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo barangiza bagashaka gufata icyo cyasha ngo bagisige n’abataragikoze. Ati “Ni umutego w’ivangura nari naraguyemo.”
Arangiza asaba abanyapoliti bo muri Opozisiyo Nyarwanda Ikorera hanze harimo n’abo yakoranaga nabo guhindura imyumvire nk’uko nawe yayihinduye bakareka politiki y’ivangura, Gusebanya n’ibinyoma maze abasaba kugira indangagaciro no gutaha mu Rwanda nk’uko nawe abitegura bakajya gukorera politiki yabo imbere mu Gihugu bashingiye ku byo abandi bagezeho.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM