Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) yashyize hanze ingengabihe y’uburyo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazasubukura amasomo yabo nyuma y’amezi asaga atandatu yari amaze afunzwe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Nzeri 2020 niyo yatanze icyizere ko amashuri agiye gufungura mu gihe cya vuba.
Yavuze ko amashuri atangira gufungurwa hagaherwa kuri za kaminuza mu gihe ibindi byiciro nk’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye bizakurikiraho.
Itangazo rya Mineduc ryo kuri uyu wa Kabiri rigaragaza ko ku wa 2 Ugushyingo 2020, ku ikubitiro hazatangira abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Kuri iyi tariki kandi hazatangira abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.
Binateganyijwe ko hazanatangira abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.
Abanyeshuri bazatangira igihembwe cya kabiri kuri aya matariki bazagisoza ku wa 2 Mata 2021.
Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri bazatangira igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo. Muri iki cyiciro hazatangira abanyeshuri biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, n’abo mu ayisumbuye biga mu mwaka wa mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.
Kuri aba banyeshuri bazaba batangiye igihembwe cya kabiri kuri iyi tariki nabo bazagisoza ku wa 2 Mata 2021.
Ingengabihe ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Ukwakira 2021, nyuma y’uko bagize icyiruhuko cy’igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.
Abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma isoza, bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini mu mpeshyi y’umwaka utaha.
Ku banyeshuri basoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga 2021 bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.