Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje ko bitarenze kuwa 18 Mutarama abanyeshuri biga mu mashuri y’inshuke n’abo mu mashuri yasigaye atemerewe kwiga bazaba bamaze gusubukura amasomo yabo.
Mu kiganiro Minisiteri y’Uburezi yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mutarama 202, kirimo kwibanda ku ngengabihe y’amashuri y’inshuke n’icyiciro rusange cy’amashuri abanza no kurebera hamwe ibibazo byagaragaye mu rutonde rw’abanyeshuri bemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda Dr. Uwamariya Valentine yatangarije abanyamakuru ko bitarenze kuwa 18 Mutarama abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’ikicyiro rusange cy’amashuri abanza bazaba bamaze gutangira gusubira ku mashuri.
Dr. Uwamariya yavuze ko Minisiteri ayobowe izagenda ifata ingamba hagendewe k’uko icyorezo kizaba gihagaze mu gihugu hose.
MINEDUC yakomeje ivuga ko mu kurinda ko abana kwandura Covid-19 bazifashisha bimwe mu byumba bishya by’amashuri mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri.
Igihembwe cya Mbere mu mashuri y’Inshuke n’abanza kizatangira kuwa 18 Mutarama kirangire kuwa 2 Mata 2021. Igihembwe cya kabiri kizatangangira kuwa 19 Mata kugera kuwa 11 Kamena2021. Igihe cya Gatatu kizatangira kuwa 5 Nyakanga kirangire kuwa 3 Nzeri 2021.
Ildephonse Dusabe