Minisiteri y’Uburezi, iravuga ko ikibazo cy’ubucucike mu mashuri mu Rwanda, ari kimwe mu biyiraje inshinga gukemura ku buryo iki kibazo mu myaka ibiri kizaba cyakemutse.
Ubwo mu Rwanda hose hatangizwa ubukangurambaga bwo gusoma no kwandika, bamwe mu babyeyi n’abarezi bo mu Karere ka Gicumbi, bavuze ko umuco wo gusoma no kwandika, ugenda ukomwa mu nkokora n’ubucucike bw’abana mu mashuri, ngo kuko butuma abarezi batabona uko bakurikirana buri mwana.
Hagenukwayo Adolphe, umwe mu babyeyi waganiye na Rwandatribune.com, avuga ko umuco wo gusoma ugenda utera imbere, gusa agasaba Minisiteri y’Uburezi gukemura ikibazo cy’ubucucike, kuko ngo kiri mu bibangamiye gahunda yo gusoma no kwandika.
Yagize ati:”Amashuri aracyari make, usanga mu ishuri harimo abanyeshuri benshi, ku buryo umwana ashobora gutaha umwalimu atamugezeho ngo amufashe neza. Icyo gihe rero ntiyamenya gusoma”.
Ibi kandi binashimangirwa na Kwiringira, umuwalimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Byumba Catholic. We avuga ko bigoranye gukurikirana buri mwana mu ishuri rigizwe n’barenga 60.
Ati:” Abana 60 bari imbere yawe, uko twigisha period iba igizwe n’iminota 40, kugira ngo uzagere ku bana 60 mu minota 40 ntabwo ari ikintu cyoroshye, ariko nk’imbere yanjye hari abana 30 icyo gihe nshyiramo imbaraga nka mwalimu nkamenya intege nkeya za buri mwana, ariko iyo abana ari benshi haba hari ikibazo gikomeye”.
Niyomana Mico Emmanuel, ushinzwe gukukirana igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, avuga ko ikibazo cy’ubucucike mu mashuri bagihagurukiye, ku buryo mu myaka ibiri iri imbere iki kibazo kizaba cyakemutse.
Ati:”Hari gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri muri buri karere ku buryo dutekereza ko nibura mu myaka ibiri iri imbere kuva uyu munsi, ikibazo cy’ubucucike kizaba gishobora kuba cyagabanutse mu mashuri”.
Minisiteri y’Uburezi, ivuga ko ikibazo cyo kugabanya ubucucike mu mashuri bizakorwa hongerwa ibyumba by’amashuri, bikazakorwa ku bufatanye na Banki y’Isi ndetse n’andi mafaranga azava mu ngengo y’imari ya Reta.
NKURUNZIZA Pacifique