Ibinyujije kurukuta rwayo rwa Twitter Minisiteri yo kurwanya Ibiza n’ubutabazi MINEMA yashimiye abanyarwanda, n’imiryango itandukanye bakomeje kugoboka abagizwe ingaruka n’ibiza mu minsi ishize.
Nk’uko babitangaje muri ubu butumwa ngo baba bamaze gukusanya Miliyoni zisaga 700 Frw.zo kugoboka aba bagizweho ingaruka n’ibiza.
Muri ubu butumwa bagize bati “Turashimira Abaturarwanda, amasosiyete, ibigo bitandukanye, Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda bakomeje gutanga inkunga yo gutabara abahuye n’ibiza byo ku wa 2-3 Gicurasi.”
Minema yatangaje ko imaze kwakira Miliyoni zirenga 600 frw yanyujijwe kuri konti ya banki, Miliyoni zirenga 35 Frw yanyujije kuri terefone ndetse n’arenga ibihumbi 37 $ by’amadorali y’Amerika.
Ibiza byibasiriye intara y’iburengerazuba, amajyaruguru niy’amajyepfo yangirije ibikorwa byinshi by’abaturage, byambuye ubuzima abantu 135, ndetse byangirije ibikorwaremezo bitandukanye.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko izakenera Miliyari zisaga 30 mu kubakira no gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abagizweho ingaruka n’ibi biza byabaye mu ijoro ryo kuwa 02 rishyira kuya 03 Gicurasi 2023
Abasenyewe n’iboi biza benshi bqgiye bashyirwa mu nkambi ziri mu bice bitandukanye kugira ngo barebe ko babona uko babitaho ku buryo bworoshye.