Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yasohoye ibiciro ntarengwa kuri Kotegisi (Cotex) zikoreshwa n’abagore n’abakobwa banoza isuku mu gihe cy’imihango, ari byo abandi bita kujya imugongo.
Ni nyuma yuko abatari bake bakomeje kwibutsa leta ko yagenzura ikihishe inyuma yo gukomeza kuzamuka k’ibiciro by’izo mpapuro z’isuku mu gihe mu 2019 inama y’Abaminisitiri yigeze gufata umwanzuro ko bikuriweho umusoro ku nyongeragaciro, uzwi nka TVA, hagamijwe gukomeza gufasha abari n’abategarugori kwimakaza isuku mu gihe cy’imihango cyane ko bamwe muri bo bagaragazaga ko bihenze kandi bikenerwa kenshi.
Itangaza ryashyizwe hanze n’iyi Minisiteri ku wa 25 Gicurasi 2021 rigaragaza ibiciro ntarengwa ku barangura no ku badandaza izo mpapuro.
Ku rutonde bigaragara ko kotegisi yo mu bwoko bwa supa izajya iboneka hagati y’amafaranga y’u Rwanda guhera kuri 750 kugeza kuri 800.
Iyo mu bwoko bwa Always iri kuva ku mafaranga 800 na 900; it’s Every Time iri kuva ku mafaranga 700 na 750.
Indi yo mu bwoko bwa Best Ladies iri kuva ku mafaranga 700 kugeza kuri 800 ku muguzi wa nyuma uyikura mu iduka.
Ibi biciro kandi byanajyanye no ku barangura aho nabo bashyiriweho amafaranga batazajya munsi cyangwa hejuru.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yongeye kwibutsa ko ibyo biciro bitangira kubahirizwa kuva ku itariki ya 26 Gicurasi 2021, bivuze ko bimaze icyumweru byubahirizwa uko.