Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda, yatangaje ko itumbagira ry’ibiciro ryagiye rigarukwaho muri uyu mwaka wa 2023 rizagabanuka, yavuze ko hari icyizere ko muri 2024 ibiciro by’umwihariko iby’ibiribwa bizaruhasho kugabanuka.
Mu kiganiro Ngabitsinze yagiriye kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa 26 Ukuboza 2023, yasobanuye ko guverinoma yatanze ibwiriza ry’uko ubutaka bwose butakoreshwaga bugomba guhingwa kugira ngo umusaruro ubashe kuboneka ku bwinshi.
Umusaruro uzatuma igihugu kitongera kubura ibiribwa, kuko abanyagihugu bazaba bahahirana hagati yabo no mu gihe kitari icy’umwero, aho kubikenera mu mahanga, bazaba bihagije mu biribwa.
Yakomeje agira Ati “Umurongo twahawe n’ubuyobozi bwacu ni uko ahantu hose hashobora guhingwa hagomba guhingwa, hanyuma tugashaka n’uburyo duhunika neza ibyavuyemo. Ni byo turimo dukora na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’izindi Minisiteri zose dufatanya.”
Minisitiri Ngabitsinze kandi yakomeje asobanura ko ibikomoka kuri peteroli nibikomeza guhenduka, ibiciro by’ifumbire nabyo bizagabanuka, ibiciro by’ibiribwa na byo bikazakomeza kugabanuka cyane.
Ku ifumbire, uyu muyobozi yatangaje ko mu Rwanda hamaze gutangizwa uruganda ruyivanga rufite ubushobozi bwo gusohora toni zirenga ibihumbi 100 ku mwaka.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com