Inama y’Aba Minisitiri yateraniye muri Village Urugwiro,kuri uyu wa 13 Nyakanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yafatiwemo imyanzuro myinshi itandukanye, ndetse inashyira Bwana Itzhak Fisher mu mwanya wa Perezida w’inama y’Ubutegetsi y’ikigo gishinzwe Peterori, Mine na Gaz.
Raporo y’inama y’aba Minisitiri iteye itya
- Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 06 Kamena 2023.
- Inama y’Abaminisitiri yagejejweho amavugururwa y’ingenzi ateganyijwe mu rwego rw’ubuzima.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
- Umushinga wItegeko rigenga imirimo y’amabanki.
- Umushinga w’itegeko rishyiraho ikigega cy’ubwishingin bw’amafaranga abitswa.
- Umushinga w’itegeko rigenga ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima.
- Umushinga w’itegeko rigenga amashyamba
- Umushinga w’itegeko ryerekeye amakuru y’abagenzi mbere yo kwinjira mu Gihugu n’ay’amadosiye yabo.
- Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika y’u Bufaransa yo kuvanaho gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro n’ikumira ryo kutishyura umusoro n’inyerezwa ry’umusoro, yashyiriweho umukono i Paris mu Bufaransa.
- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Mpuzamahanga ylterambere/Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’impano y’inyongera ya kabiri igenewe umushinga wo gutunganya imihanda y’ubuhahirane bw’icyaro, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda.
- Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’ikigega Nyafurika gitsura Amajyambere (ADF), yerekeranye n’inguzanyo igenewe gahunda y’u Rwanda irambye yo gukwirakwiza amazi n’ibikorwa by’isukura, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda.
- Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika Rwanda n’Ikigega cya Saudi-Arabiya Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo igenewe gukwirakwiza amashanyarazi mu turere tumwe tw’igihugu, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda.
- Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza ko u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bihuriye ku Masezerano ya Dakar avuguruye yerekeye Umuryango ushinzwe Umutekano w’Imikoreshereze y’ikirere muri Afurika na Madagascar (ASECNA) yemerejwe i Ouagadougou muri Burkina Faso, ashyirirwaho umukono i Librevelle muri Repubulika ya Gabon.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
- Iteka rya Perezida ryerekeye inama ngishwanama yo kurwanya akarengane na ruswa.
- Iteka rya Perezida rigena ibikoresho bigirirwa ibanga by’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe lgorora.
- Iteka rya Perezida rishyiraho abagize inama nkuru y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora.
- Iteka rya Minisitiri wintebe rigena intego, inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo bya Minisiteri y’Urubyiruko.
- Iteka rya Minisitiri wIntebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora.
- Iteka rya Minisitiri wIntebe rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi mu by’ububanyi n’amahanga.
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho abashinjacyaha ba gisirikare.
- Iteka rya Minisitiri wIntebe rishyiraho abacamanza mu rukiko rwa gisirikare.
- Iteka rya Minisitiri wIntebe ryerekeye ubutaka bw’ibishanga.
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho abagize urwego rutunganya imikorere y’abagenagaciro ku mutungo utimukanwa mu Rwanda.
- Iteka rya Minisitiri ryerekeye ibirango by’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe lgorora, impuzankano z’abakozi barwo na serivisi z’igorora.
- Iteka rya Minisitiri rigena imikorere y’inama Ngenamikorere yerekeranye n’umwuga wo gukora isuzuma ku bidukikije.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, porogaramu n’ingamba zikurikira:
- Politiki y’ububanyi n’amahanga ya Repubulika y’u Rwanda.
- Itangwa ry’ubwenegihugu Nyarwanda ku babusabye bujuje ibisabwa.
- Iby’ingenzi bigomba kuba bikubiye mu masezerano y’ishoramari u Rwanda rugiramo uruhare.
- Amasezerano yo gucunga amashyamba ya Leta hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na ECOPEN Ituze Ltd.
- Amasezerano yo gucunga amashyamba ya Leta hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Kayonza Distributors Company Ltd.
- Amasezerano yo gucunga amashyamba ya Leta hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Ekaterra Tea Rwanda Ltd.
- Amasezerano yo gucunga amashyamba ya Leta hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Ikizere Silviculture Ltd.
- Gutiza ubutaka bwa Leta buri mu mutungo bwite wayo bugahabwa Lusango Real Ltd mu rwego rw’ishoramari.
- Gukodesha ubutaka bwa Leta buri mu mutungo bwite wayo, bugahabwa E.G.H.I/ Grand Legacy Hotel Ltd mu rwego rwlshoramari.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje Abahagarariye ibihugu by’amahanga ku rwego rwa Ambasaderi/High Commissioner bakurikira:
- Madamu Nicol Adamcova, Ambasaderi wa Repubulika ya Czech mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi.
- Maj. Gen. Ramson Godwim Mwasaika, High Commissioner wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, afite icyicaro i Kigali.
- Madame Jenny Isabella Da Rin, High Commissioner wa Australia mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi.
- Bwana Soumaila Sawed, Ambasaderi wa Repubulika ya Guinea mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
- Inama y’Abaminisitiri yashyize Bwana Itzhak Fisher mu mwanya wa Perezida wInama y’Ubutegetsi y’ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda.
- Mu bindi:
- Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 17 kugeza ku ya 20 Nyakanga 2023, mu Rwanda hateganyijwe Inama Mpuzamahanga igamije kwiga ku iterambere ry’umugore n’umukobwa (Women Deliver Conference).
- Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yamenyesheje inama y’Abaminisitiri ibi bikurikira:
– Guhera ku itariki ya 14 kugeza ku ya 24 Kanama 2023, mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera hateganyijwe icyiciro cya 13 cyltorero Indangamirwa.
– Umuganura wo muri uyu mwaka wa 2023 uteganyijwe ku itariki ya 4 Kanama 2023. Mu rwego rw’igihugu uzizihirizwa mu Karere ka Rutsiro.
- Minisitiri vv’Ubutegetsi bwIgihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 20 Nyakanga 2023 i Mutobo mu Karere ka Musanze hateganyijwe umuhango wo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro.
- Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 29 Nyakanga 2023 ku Mulindi mu Karere ka Gasabo hateganyijwe Imurikabikorwa ry’ubuhinzi.
- Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023, hateganyijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative.
- Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibikorwa bya siporo biteganyijwe kubera mu Rwanda n’ibyo u Rwanda ruzitabira mu mahanga.
Bikorewe i Kigali, ku wa 13 Nyakanga
Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe