Ministeri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri b’abakobwa barushijwe na bagenzi babo b’abahungu ngo kuko urebye uko amanota ameze ,abanyeshuri b’abahungu ari bo batsinze neza kurusha abakobwa mu bizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.
Muri iki gikorwa cyo gutangaza amanota y’abarangije amashuri yisumbuye ni naho hahembwe abanyeshuli bahize abandi aho Cyubahiro Emile wigaga muri Petit Seminaire Saint Jean Paul II i Nyamagabe ariwe wahembwe nk’uwahize abandi mu masomo ya siyansi.
Amanota y’ibyavuye muri ibi bizamini yatangajwe kuri uyu wa 04 Ukuboza 2023. Abana Bose bagombaga gukora ibizamini bari 80,892 ariko 80,525 ni bo babashije gukora.
Mu biga mu Bumenyi Rusange abiyandikishije ni 48,669; abagera ku 48,455 barakoze. Abatsinze ni 46.051 bangana na 95,4%. Abandi 4,9% ntibabashije kugera ku bipimo by’imitsindire.
Abakandida b’abahungu bakoze neza ugereranyije n’abakobwa muri iki cyiciro kuko bagera kuri 96,8% kuri 93,6% b’abakobwa. Mu Nderabarezi Rusange abatsinze ni 99,7%. Abahungu batsinze ni 99,8% ugereranyije na 99,6% b’abakobwa.
Mu masomo ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro abatsinze ni 97,5%. Abakandida b’abahungu, barushije gato abakobwa kuko abahungu batsinze ni 97,7% kuri 97,5% b’abakobwa.
Kureba amanota bikorerwa ku rubuga rw’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), nk’uko Umuyobozi Mukuru wacyo, Dr Bahati Bernard yabitangaje.
Abanyeshuri 17 bo mu byiciro bitandukanye bahawe ibihembo. Uburyo bwo gutoranya abahabwa ibihembo bwarahindutse ugereranyije n’uko byakorwaga mbere. Ubusanzwe batoranywaga mu byiciro bitatu bigamo mu buryo bwa rusange (Uburezi Rusange, TVET na TTC) ariko ubu hitawe no ku byo biga.
Ikigereranyo cy’imitsindire yo hejuru (Aggregate) ni amanota 60 mu gihe icyo hasi ari icyenda. Nyuma y’itangazwa ry’amanota y’abarangije amashuri yisumbuye ni bwo Kaminuza zitangira urugendo rwo gutoranya abo zakira baba abiga ku nguzanyo ya leta cyangwa abiyishyurira. Abatsinze bose si ko bahita bajya muri Kaminuza ku nguzanyo ya leta.
Ministre w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko umunyeshuri abanza gusaba Kaminuza ikamwemerera umwanya mu ishami yifuza kwigamo akabona gusaba inguzanyo.
Ati “Kwemererwa inguzanyo bijyanya n’inguzanyo ihari kandi bikajyana n’imyanya muri kaminuza. Ni byo bigena umubare w’abahabwa inguzanyo. Iyo mibare irahinduka buri mwaka.”
Ibi bituma umubare w’Abanyarwanda babasha kwiga muri Kaminuza ukomeza kuba muto nk’uko byagaragajwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare muri raporo y’ibyavuye mu Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022, aho bari kuri 3%.
Abataratsinze na bo bakanguriwe guhita bagana ibigo by’amashuri bagakomeza kwiga abandi bakaziyandikisha nk’abakandida bigenga
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com