Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko imaze gusana inzu 1000 mu 3000 zari zibasiwe n’ibiza mu mwaka ushize.
Imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ry’itariki ishyira iya 3 Gicurasi 2024, mu bice by’Intara y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, niyo yateye ibiza byahitanye ubuzima bw’abaturage basaga 130, byangiza n’imitungo yabo.
Minisitiri wa MINEMA Gen. Maj (Rtd) Murasira Albert, yabwiye RBA ko bamwe muri abo baturage bagizweho ingaruka n’ibiza bubakiwe abandi bafite ubushobozi bakomeza kwicumbikira.
Yagize ati: “Abashoboye bo barakomeje bajya mu nzu zabo abandi baracumbikirwa ahandi ariko abatishoboye kugeza magingo aya turacyabakodeshereza, hari abo twasaniye, abageze ku 1000 barimo kugenda bubakirwa, ariko muri rusange bagera ku 3000 bose kandi tuzakora ku buryo bazubakirwa uko amikoro agenda aboneka”.
MINEMA yatangaje ko iri gukaza ingamba zitandukanye zo kurengera abaturage bashobora kwibasirwa n’ibindi biza byo muri iki gihe cy’Itumba.
Minisitiri Murasira ati: “Birumvikana ko tugomba kugira impungenge ariko icy’ingenzi ni uko tugomba gukaza ingamba.Turiteguye, cyane cyane Inzego z’ibanze kuko ni bo baba begereye abaturage, aho ibiza bishobora kubera barebe ahashobora kwibasirwa nko mu manegeka bitewe n’imiterere y’imisozi, bagakora ku buryo babimenyesha hakiri kare, tukareba uburyo dushobora no kubimura hakiri kare, kugira ngo batazahitanwa n’ibiza”.
Minisitiri Murasira kandi yanasabye abaturage gutanga amakuru y’aho babonye ibiza kandi na bo bagahora bigengesereye
Ati: “Haramutse habaye nk’ibiza bagatabarana nk’uko bisanzwe mu muco wacu”.
MINEMA, ubu yamaze kugenzura aho ibiza bishobora kwibasira hose ndetse no guteganya icyakorwa mu gihe bibaye, harebwa uko batabara abaturage.
MINEMA ihamya ko yateganyije ibikoresho by’ibanze byo kugoboka abahuye n’ibiza ku buryo babaho batekanye.
Imvura idasanzwe yateje imyuzure n’inkangu mu Ntara y’Amajyaruguru, iy’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi, yaje mu biza byahitanye abantu benshi ku Isi mu mwaka wa 2023.
Ibyo biza byahitanye abantu 135 abandi 111 barakomereka, hapfa amatungo arenga 4,255. Hasenyutse inzu 3,000 ndetse n’imyaka yari iteye ku buso bungana na Hegitari 3,100 irangirika, bikaba bivugwa ko yangije imitungo ifite agaciro ka miliyari 222 z’amafaranga y’u Rwanda.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com